skol
fortebet

Abakinnyi ba FC Barcelona bashwanye n’umutoza wabo bamuziza gusimbuza nabi agatuma ikipe itsindwa

Yanditswe: Monday 29, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ishyamba s’iryeru mu ikipe ya FC Barcelona yatsikiye kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize ikanganya ibitego 2-2 na Celta Vigo hanyuma abakinnyi b’iyi kipe bagashinja umutoza wabo Quique Setien gusimbuza nabi akabatsindisha.

Sponsored Ad

Ibinyamakuru byo muri Espagne byavuze ko abakinnyi ba FC Barcelona bashwanye n’umutoza wabo Setien mu rwambariro bamushinja ubuswa mu gusimbuza bikabaviramo gutentebuka mu rugamba rwo gushaka La Liga y’uyu mwaka iri mu biganza bya Real Madrid kugeza ubu.

Nubwo Luis Suarez yari yatsindiye FC Barcelona ibitego 2 ku mipira yombi yahawe na Lionel Messi,ikipe ya Celta yari ihagaze neza cyane yabyishuye mu minota ya nyuma ibifashijwemo na Fyodor Smolov na Iago Aspas kuri coup franc nziza cyane yateye ku munota wa 88.

Ikinyamakuru Marca kivuga ko abakinnyi ba FC Barcelona barakajwe cyane n’uko umutoza Setien yinjije mu kibuga Arthur Melo na Antoine Griezmann bagasimbura Riqui Puig na Luis Suarez.

Abakinnyi ba FC Barcelona bayobowe na Messi ngo nyuma y’uyu mukino ntibatinye kubwira Setien ko ariwe watumye batakaza aya manota kuko ngo uku gusimbuza kwe kwabasubije inyuma aho kubongerera imbaraga ngo batware amanota 3.

Marca yavuze ko Atari ubwa mbere uyu mutoza yibasiwe n’abakinnyi be bamuziza imikinire ye ndetse ngo bamwe bamutakarije icyizere ntibamubonamo umutoza wabafasha gutwara ibikombe.

Luis Suarez nyuma y’umukino ntiyatinye kuvuga ko ababishinzwe aribo batumye batakaza aya manota y’ingenzi yagombaga kubafasha gukomeza guhangana na Real Madrid.

Yagize ati “Hanze y’ikibuga cyacu turi gutakaza amanota y’ingenzi tutakundaga gutakaza mu myaka yashize.”

Impamvu ikomeye yatumye Setien asimbura, Ernesto Valverde,harimo ko uyu mugabo yatakazaga cyane hanze ariko n’uyu wamusimbuye nta tandukaniro yashyizemo.

Nyuma yo guatakaza amanota,myugariro Pique we yagaragaje ko atacitse intege mu butumwa yanyujije kuri Twitter,kuko yavuze ko guhatana kugera ku munota wa nyuma biri mu turemangingo tugize FC Barcelona ndetse ngo biteguye kwigaragaza ku mukino bafitanye na Atletico Madrid kuri uyu wa Kabiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa