Kigali
dnd

Abakinnyi ba Skol Flying Cycling Club bagiye mu Bubiligi gukina amasiganwa 25 mu minsi 40[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 11 July 2019 Yasuwe: 401

Uruganda rwa Skol rugiye kohereza abakinnyi barindwi b’ikipe y’amagare ya Fly Cycling Club mu Bubiligi aho bazakina amasiganwa 25 mu minsi 40, mu rwego rwo kubafasha kongera ubunararibonye muri uyu mukino.



Ni ku nshuro ya kabiri uruganda rwa Skol rugiye kohereza abakinnyi mu Bubiligi muri gahunda yo kubashakira amasigwa yo kubongerera ubushobozi mu mukino wo gusiganwa ku magare.

Mu bakinnyi barindwi bazagenda uyu mwaka, harimo batandatu basanzwe bakinira Skol Fly Cycling Club undi umwe, Muhoza Eric w’imyaka 17 akinira Les Amis Sportifs y’i Rwamagana.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye ku ruganda rwa Skol kuri uyu wa gatatu, Benurugo Emilienne ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri uru ruganda, yavuze ko abakinnyi bazamara iminsi 40 mu Mujyi wa Eeklo mu Bubiligi. Bazahaguruka i Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nyakanga 2019.

Ati “Mu mwaka ushize twagiye dufite abakinnyi batandatu b’ingimbi ariko uyu mwaka tuzajyana abakinnyi barindwi bari mu byiciro bitandukanye. Ni igikorwa gitegurwa na Skol ku bufatanye na Fly Cycling Club, Ferwacy n’abandi batanyabikorwa baba mu Bubiligi. Bazamarayo iminsi 40, bitabire amasiganwa 25, mu minsi bazaba batakinnye, bazajya bakora imyitozo bafashwa na Niyonshuti Adrien.”

“Uyu mwaka twafashe ibyiciro bitandukanye kuko dushaka guha abakinnyi benshi amahirwe yo kuba baba abanyamwuga, bakaba banabona amakipe ndetse bakaba bafite ubunararirabonye bwo gukina amasiganwa menshi ari hejuru y’ayo babona mu Rwanda.”

Ntembe Jean Bosco uyobora Skol Fly Cycling Club yavuze ko abakinnyi bagiye kwiga kugira ngo na bo bazamure urwego rwabo, kuko abavuye mu Bubiligi mu mwaka ushize ari bamwe mu bahagaze neza mu Rwanda.

Abakinnyi bazerekeza mu Bubiligi

1. Nsabimama Jean Baptiste w’imyaka 18,
2. Hakizimana Félicien w’imyaka 18,
3. Muhoza Eric w’imyaka 17
4. Niyonshuti Jean Pierre w’imyaka 19,
5. Mutabazi Cyprien w’imyaka 19,
6. Mugisha Moïse w’imyaka 22
7. Dukuzumuremyi Fidèle w’imyaka 23.


Tuyishime Karim uzwi nka Kenzman ayobora iki kiganiro n’itangazamakuru

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yavugishije benshi kubera ibyo yakoranye na...

Rutahizamu wa Juventus,Cristiano Ronaldo,yatumye benshi bacika ururondogoro...
22 January 2020 Yasuwe: 4205 0

Umumotari yafunzwe azira gutega umupolisi akamwambura imbunda...

Umumotari witwa John Njoroge ukomoka muri Kenya yaciye ibintu nyuma y...
22 January 2020 Yasuwe: 3917 0

Mohamed Salah yavuze ku bivugwa ko atumvikana na mugenzi we bakinana Sadio...

Umunya Misiri Mohamed Salah ukina mu ikipe ya Liverpool yavuze ko ibivugwa...
22 January 2020 Yasuwe: 2645 0

KNC yatangaje ibanga rikomeye umutoza Maso yamenye ku mukino wa Rayon...

Umushoramari akaba na nyiri ikipe ya Gasogi United yatangaje ko yafashe...
22 January 2020 Yasuwe: 4128 0

Frank Lampard yabwiye amagambo akomeye abakinnyi be bananiwe gutsinda...

Umutoza wa Chelsea,Frank Lampard yarakariye cyane abakinnyi be bitwaye nabi...
22 January 2020 Yasuwe: 2933 0

Amavubi yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe 2 yo muri EAC mu gushaka itike yo...

Amavubi y’u Rwanda yisanze mu itsinda E mu gushaka itike yo kwerekeza mu...
21 January 2020 Yasuwe: 1962 3