skol
fortebet

Abakinnyi bakomeye ba Arsenal biyogoshesheje ‘Amasunzu’ mu rwego rwo gushyigikira umuco w’Abanyarwanda baciye ibintu

Yanditswe: Saturday 04, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Nyuma y’uko u Rwanda rusinye amasezerano y’ubufatanye n’ikipe ya Arsenal muri gahunda ya Visit Rwanda, abakinnyi ba Arsenal basuye hamwe mu hamurikirwa bimwe mu bigize umuco Nyarwanda i London mu Bwongereza babona uburyo abanyarwanda ba kera bogoshaga amasunzu maze nabo biyemeza kuyishyiraho.

Sponsored Ad

Aba bayobowe ni Pierre Emerick Aubameyang, rutahizamu w’umunya Gabon ukinira iyi kipe n’umunya Espagne Hector Bellerin biyogoshesheje amasunzu bakaba bari kumwe n’umunya Brazil David Luiz uherutse no kuza gusura u Rwanda.

Muri 2017 nibwo u Rwanda rwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza muri gahunda ya Visit Rwanda binyuriye mu kigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB. Iyi gahunda igamije guteza imbere ubukerarugendo bukorerwa mu Rwanda no kongera umubare w’abasura ibyiza nyaburanga biboneka mu rw’imisozi igihumbi, umuco n’ibindi, aya masezerano kandi u Rwanda ruyafitanye na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa.

Aba bakinnyi bakiriwe ahamurikirwaga bimwe mu biranga umuco nyarwanda maze bagera ahogosherwa amasunzu niko gusobanurirwa byinshi kuri iyi nyogosho izwi nk’Amasunzu” yari imenyerewe ku banyarwanda bo hambere.

Nyuma yo gusobanukirwa na byinshi kuri izi nyogosho Aubameyang na Hector Berellin bahise bafata umwanzuro wo kwiyogoshesha iyi nyogosho.

Pierre Emerick Aubameyang na Hector Bellerin biyogoshesheje Amasunzu azwi ku banyarwanda bo hambere

Aubameyang na Hector Berellin babaye abakinnyi ba mbere bo ku mugabane w’Uburayi no muri Arsenal bagaragaye mu nyogosho y’Amasunzu biteganyijwe ko bazayigaragaza ku mugaragaro ubwo bazaba bari mu kibuga mu mukino ikipe ya Arsenal izakinamo na Leeds United mu irushanwa rya FA Cup kuri uyu wa Mbere tariki 06 Mutarama 2020.

Ibitekerezo

  • Uwo wo hasi wigirango ni musinga kbc

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa