skol
fortebet

Abakinnyi bakomeye mu Budage bagiye gushora amafaranga mu gucuruza urumogi

Yanditswe: Tuesday 01, Dec 2020

Sponsored Ad

Mu gihe mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda hari guhingwa urumogi rwo gukoresha mu buvuzi,abarimo Mario Gotze ukinira igihugu cy’Ubudage na PSV na mugenzi we Andre Schurrle uherutse gusezera ku mupira w’amaguru bafatanyije n’umuhanzi Will.i.am.

Sponsored Ad

Amakuru atangwa n’ikinyamakuru The Sun aravuga ko aba bakinnyi 2 n’umuhanzi Will.i.am biyemeje kugura imigabane muri Kompanyi itunganya urumogi rukavamo imiti.

Schurrle w’imyaka 30 yasezeye ku mupira w’amaguru yiyemeza gutangira gushora imari mu bucuruzi burimo n’ubw’urumogi aho azagura imigabane muri kompanyi irukoramo imiti.

Ubusanzwe urumogi rukoreshwa mu kuvura uburibwe no kwangirika kw’ingingo zigize umubiri.

Aba bagabo uko ari 3 biyemeje gushora imari muri kompanyi itunganya urumogi biyongeyeho n’abandi barimo umunyamideli Stefanie Giesinger w’imyaka 24 n’umukinnyi Dennis Aogo w’imyaka 33.

Umuvugizi w’iyo kompanyi yo mu Budage yabwiye ikinyamakuru Bild ko bari kuvugana na Schurrle na Gotze w’imyaka 28 kugira ngo bakorane.

Nyiri iyi kompanyi ifite inganda zicuruza urumogi Finn Age Hansel nawe yahuye n’aba bakinnyi mu ntangiriro za 2020.

Andre Schurrle yaguzwe na Jose Mourinho ubwo yagarukaga muri Chelsea muri 2013.

Schurrle yabuze umwanya wo gukina mu ikipe ya Jose Mourinho kugeza ubwo yaje kugurishwa muri Borussia Dortmund mu mwaka umwe n’igice yari amaze mu Bwongereza.

Uyu Mudage watwaye igikombe cy’isi 2014,yaretse umupira ku myaka 29,kubera impamvu zitandukanye zirimo no kuba atari akiri ku rwego rwo hejuru.

Aherutse kubwira TV y’iwabo mu Budage ko uburyo Jose Mourinho yamwicaga mu mutwe aribwo bwatumye asubira inyuma.

Ati “Jose Mourinho n’umugabo mubi cyane.Njya nibaza nti “ubundi akora iki?”.N’ukubera iki yamfashe nabi cyane kuriya?,niki amariye abantu?.Ngerageza kubona icyo yashakaga,n’uburyo yakigezeho.

Muri kiriya gihe,sinashoboraga gutanga ibyo yanyifuzagaho bitewe n’ubugome yankoreraga ndetse nuko yanyicaga mu mutwe ku gitutu cyinshi.Byari binkomereye muri kiriya gihe.Nakundaga gutaha mu modoka yanjye nyuma yo kuganira nawe numva ko ntazabishobora.”

Schurrle yatijwe muri Fulham no muri Spartak Moscow ubwo yari muri Borussia Dortmund,aza gusezera ku mupira w’amaguru nyuma y’imyaka 6 gusa atwaye igikombe cy’isi 2014.

Yavuze ko Mourinho ariwe wangije ubuhanga bwe mu ikipe ya Chelsea.Ati “Nari gukora iki?,yanshiragaho igitutu gikabije.Numvaga ko ashaka kunyirukana.Yanshyize mu mutwe ibintu numvaga ko bidashoboka.Na mbere y’uko njya muri Chelsea,nakinnye mu mukino wo gusezera Ballack ndi mu ikipe yatozwaga na Mourinho yambwiye ko nindatsinda ibitego 2 azantiza muri Southampton.Nibazaga niba akina cyangwa adakina bikanyobera.

Nabanzaga mu kibuga muri Chelsea,akansimbuza igice cya mbere kirangiye.Umukino ukurikiyeho ngakurwa mu ikipe nkarebera umupira mu bafana.Sinumvaga impamvu yabyo byatumye ntakaza icyizere.

Natangiye kujya nibaza icyo Mourinho antekerezaho mu myitozo.Numvaga ko arinjye mukinnyi ari kureba njyenyine ariko ntabwo byari byo.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa