skol
fortebet

Abakunzi ba Rayon Sports bakusanyije arenga miliyoni nyuma y’umunsi umwe basabwe kugoboka ikipe yabo

Yanditswe: Friday 20, Mar 2020

Sponsored Ad

Abakunzi b’ikipe ya Rayon Sports basabwa kuyitera inkunga muri ibi bihe bibi isi ihanganye na Coronavirus,bakoze igikorwa gihambaye nyuma y’umunsi umwe gusa bakusanya arenga miliyoni.

Sponsored Ad

Rayon Sports n’imwe mu makipe atunzwe n’abakunzi bayon’abafatanyabikorwa bayo, ariko muri iyi minsi nta bikorwa by’umupira biri kuba kubera icyorezo cya COVID-19 ariyo mpamvu ubuyobozi bwayo bwasabye abafana kuyigoboka.

Mu itangazo perezida wa Rayon Sports,Munyakazi Sadate yashyize kuri Twitter ye,yashimiye abafana b’iyi kipe bitanze cyane bakusanya amafaranga arenga miliyoni y’amanyarwanda nyuma y’umunsi umwe gusa.

Yagize ati “Nyuma y’uko ejo mbasabye gutera inkunga Équipe yanyu ariyo yacu, duhereye ku giceri cy’ijana ndagira ngo mbamenyeshe ko biciye kuri *610# mukoze igikorwa gikomeye kuko mwegeranyije amafaranga 1.045.752frw mwikomere amashyi kandi igikorwa kirakomeje turashaka kugera kuri miliyoni 20."

Shampiyona yahagaze Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri aho irushwa na APR FC amanota 6

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa