skol
fortebet

Abanya Chile bamenaguye isura y’ishusho yakorewe rutahizamu Alexis Sanchez

Yanditswe: Wednesday 08, Jan 2020

Sponsored Ad

Rutahizamu Alexis Sanchez yakorewe ubugome nk’ubwakorewe Zlatan Ibrahimovic ubwo igishusho yakorewe mu mujyi wa Tocopilla avukamo cyaterwaga n’abafana bakimenagura isura.

Sponsored Ad

Alexis Sanchez watijwe na Manchester United muri Inter Milan amaze iminsi mu mvune ikomeye yagize mu Ukwakira umwaka ushize ariko abafana bamufatanyije n’ibi bihe bibi arimo bamenagura igishushanyo [statue] yakorewe mu mujyi wa Tocopilla.

Ubusanzwe Alexis yafatwaga nk’intwari muri aka gace kuko yakamenyekanishije ku isi yose ubwo yavaga muri Udinese yerekeza mu ikipe y’igihangange ya FC Barcelona.

Sanchez yahaye abana bo muri aka gace inkweto,abubakira amashuri y’umupira,abubakira ibitaro ariko bamwe muri bo bamenaguye iki gishusho yakorewe mu rwego rwo kumushimira ko ari intwari y’aka gace.

Alexis Sanchez niwe mukinnyi watsindiye ibitego byinshi Chile [41 mu mikino 124] ndetse anafatwa nk’umwe mu bahanga iki gihugu cyagize we na Marcelo Salas.
Iyi shusho yakozwe mu rwego rwo kumuha icyubahiro yamuritswe mu mwaka wa 2017 ariko nyuma y’imyaka 2 yahise imenagurwa.

Iyi shusho yashyizweho ibirango by’amakipe yakiniye arimo Udinese, Arsenal , Manchester United na Barcelona.

Ntabwo ari buri wese wishimiye iki cyubahiro Sanchez yahawe,kuko abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro baraza bamenagura iyi shusho yakorewe mu maso ndetse na nimero 7 ye mu gatuza.Impamvu yatumye iyi shusho ya Sanchez imenagurwa ntabwi iramenyekana.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kimwe ishusho ya Zlatan Ibrahimovic yangijwe ndetse inarimburwa n’abafana ba Malmo yamuzamuye barakajwe nuko yashoye imari muri mukeba wayo Hammarby.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa