skol
fortebet

Abanyamakuru bo muri Amerika y’Amajyepfo bibasiye Lionel Messi cyane

Yanditswe: Saturday 29, Jun 2019

Sponsored Ad

Abanyamakuru b’imikino bo muri Amerika y’Amajyepfo bibasiye cyane kubera ko atagikunda kugaragara mu batsinda ibitego mu ikipe ya Argentina mu mikino ya Copa America 2019 aho bavuze ko icyo afasha igihugu cye ari ukuririmba indirimbo icyubahiriza gusa.

Sponsored Ad

Nkuko ikinyamakuru The Sun kibitangaza,aba banyamakuru bateye urwenya bavuga ko Lionel Messi nta kindi amariye Argentina uretse gufatanya na bagenzi be kuririmba indirimbo yubahiriza igihugu.

Argentina yaraye itsinze ikipe ya Venezuela ibitego 2-0 byatsinzwe n’abakinnyi barimo Lautaro Martinez na Giovanni Lo Celso.

Aba banyamakuru bavuze ko Lionel Messi agomba gukora ibishoboka byose agafasha Argentina kugera ku mukino wa nyuma wa nyuma cyane ko kuwa 02 Nyakanga bagomba guhura na Brazil muri ½ cy’irangiza.

Messi yabwiye abanyaamakuru ko adahagaze neza muri iki gikombe kubera ko ibibuga byo muri Brazil bimeze nabi ndetse bikomeye cyane ku buryo byamufasha kwitwara neza.

Yagize ati “Ntabwo iyi Copa America yampiriye.Ibibuga birakomeye cyane ntabwo byagufasha gukina umupira mwiza.”


Messi ntabwo ahagaze neza muri Copa America y’uyu mwaka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa