startimes
Kigali
startimes

Abarundi bibasiriye rutahizamu Jules Ulimwengu kubera amagambo aherutse gutangaza asingiza Kagere Meddie

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 February 2019 Yasuwe: 5056

Abafana ba ruhago mu Burundi bababajwe ni uko Jules Ulimwengu aherutse gutangaza ko Uburundi bukeneye rutahizamu umeze nka Kagere Meddie kandi basanzwe bafite abakina kure nka Saido berahino wa Stoke City,Abdul Razak Fiston, Cedric Amissi, hamwe Hussein Tshabalala.


Sponsored Ad


Rutahizamu Jules Ulimwengu aherutse gutangaza ko akunda rutahizamu Kagere Meddie cyane ndetse ariyo mpamvu ikomeye asigaye yishimira igitego ahishe ijisho nkuko uyu munyarwanda ukinira Simba SC akunze kubigenza.

Kuwa 20 Gashyantare uyu mwaka nibwo Ulimwengu yabwiye Radio Isango Star ko akurikirana buri munsi Kagere Meddie ndetse yemeza ko mu ikipe y’igihugu y’u Burundi nta muntu wamwicaza ku ntebe y’abasimbura.

Aya magambo ntiyishimiwe na bamwe mu Barundi nkuko ikinyamakuru Indundi.com kibitangaza,aho bamwe bamushinje gusuzugura ikipe y’igihugu kandi ihagaze neza muri iyi minsi.

Bamwe mu bafana bavuze ko ubwibone bwatangiye gutaha uyu Murundi mugenzi wabo kubera ibitego bibiri amaze gutsindira Rayon Sports muri shampiyona,kuva yayigeramo avuye muri Sunrise FC.

Ulimwengu niwe uyoboye ba rutahizamu mu Rwanda muri shampiyona n’ibitego 11 ndetse amaze kwigarurira abafana b’iyi kipe kuko imikino yose yakinnye yatsinze ibitego.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Arsenal yahaye Atletico Madrid abakinnyi bayo bakomeye kugira ngo ibone...

Bimwe mu binyamakuru byo mu Bwongereza byatangaje ko ikipe ya Arsenal...
11 August 2020 Yasuwe: 27 0

Bruce Melody na Shaddy Boo bafunzwe kubera ibyaha 2 bashinjwa

Umuhanzi Bruce Melodie hamwe n’umugore umaze kumenyekana cyane ku mbuga...
11 August 2020 Yasuwe: 796 0

Sugira Ernest ashobora kwerekeza muri Maroc nyuma yo kudahabwa amafaranga...

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi,Sugira Ernest ashobora kwerekeza mu...
11 August 2020 Yasuwe: 1109 0

Manchester United na Inter Milan zageze muri ½ cy’irangiza cya Europa...

Amakipe 2 afite amateka mu mupira w’amaguru ku mugabane w’I Burayi ariyo...
11 August 2020 Yasuwe: 417 0

Umukinnyi wa Gent yangiritse igitsina ari mu kibuga barakidoda

Myugariro w’ikipe ya Gent witwa Igor Plastun yangiritse igitsina ubwo yari...
10 August 2020 Yasuwe: 1895 0

Atletico Madrid yatangaje amazina y’abakinnyi bayo 2 banduye...

Ikipe ya Atletico Madrid yatangaje ko abakinnyi bayo 2 bapimwe bagasanganwa...
10 August 2020 Yasuwe: 1129 0