skol
fortebet

Abatoza 3 bashobora kuvamo usimbura Unai Emery bamaze kumenyekana

Yanditswe: Monday 25, Nov 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal ikomeje gutakaza amanota ubutitsa kubera ikibazo benshi bemeza ko ari icy’umutoza Unai Emery udakinisha abakinnyi uko bikwiriye,yatangiye gushaka umusimbura we uzaturuka hagati ya Max Allegri,Mikel Arteta na Mauricio Pochettino.

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu binyamakuru hafi ya byose byo mu Bwongereza aravuga ko ikipe ya Arsenal yatangiye gushaka umutoza wo gusimbura Unai Emery ukomeje kubabaza abakunzi b’iyi kipe.

Unai umaze imikino 7 adatsinda,yasabiwe kwirukanwa n’abafana barenga ibihumbi 100 byo hirya no hino ku isi kubera umusaruro mubi uterwa no gupanga nabi abakinnyi.

Amakuru aravuga ko umwuka utari mwiza mu rwambariro rw’iyi kipe ariyo mpamvu abakinnyi batacyitanga kugira ngo bashake insinzi.Biravugwa kandi ko ubuyobozi bwa Arsenal butumvikana ku byo kwirukana Unai Emery aho bamwe babyifuje kera,abarimo uwitwa Sanlehi na Edu barabyanga.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza byemeje ko ubuyobozi bwa Arsenal bwatangiye kurambagiza umwe muri aba batoza kugira ngo aze gusimbura uyu munya Espagne watumye Arsenal itakaza amanota menshi muri iki gice kibanza cya Premier League.

Abatoza barimo Max Allegri na Arteta biravugwa ko bishobora korohera kubonamo umwe ariko ngo Pochettino ashobora kwanga aka kazi kubera gutinya abafana ba Tottenham yari amaze imyaka isaga 5 atoza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa