skol
fortebet

Abayobozi ba Arsenal bafatiye umwanzuro ukomeye nyirayo wanze gutanga amafaranga yo kugura abakinnyi

Yanditswe: Thursday 04, Jul 2019

Sponsored Ad

Abashinzwe kugurira Arsenal abakinnyi bakoze inama ikomeye yo kwiga ukuntu iyi kipe yakwiyubaka cyane ko yarangije umwaka ushize igeze aharindimuka,bafata umwanzuro w’uko bagomba kotsa igitutu Stan Kroenke nyirayo akabongerera amafaranga yo kubaka ikipe.

Sponsored Ad

Umuherwe w’ikipe ya Arsenal,Stan Kroenke,ukunda amafaranga ye ku buryo bukabije,aherutse gutangaza ko iyi kipe izakoresha miliyoni 40 z’amapawundi gusa mu kugura abakinnyi birakaza abafana n’abayobozi b’ikipe ariyo mpamvu bemeje ko bagiye kwigaragambya akiyongera.

Abashinzwe kugurira Arsenal abakinnyi,bababajwe cyane n’uko izi miliyoni bazihaye Crystal Palace ngo ibahe umukinnyi Wilfried Zaha ikazanga,ariyo mpamvu biyemeje kujya ku muherwe bakamusaba ko yongera amapawundi bakagura abakinnyi bakomeye.

Miliyoni 40 z’amapawundi ntacyo zafasha umutoza Unai Emery wifuza abakinnyi barimo uyu Zaha, myugariro wa Celtic uca ku ruhande rw’ibumoso,Kieran Tierney na myugariro wo hagati.

Kroenke yabwiye abayobozi ba Arsenal ko ikipe ye nta mafaranga menshi izashora ku isoko kubera ko itabashije kubona itike yo kwerekeza mu mikino ya UEFA Champions League,ibintu bitashimishije abashinzwe kugura abakinnyi bifuzaga gushora menshi ngo bubake ikipe ikomeye.



Abashinzwe kugura abakinnyi muri Arsenal biyemeje kotsa igitutu Kroenke ngo arekure amafaranga menshi bagure Zaha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa