skol
fortebet

Abayobozi ba Kiyovu Sports bashyize barumvikana nyuma y’iminsi mu bushyamirane

Yanditswe: Wednesday 05, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Inama yaraye ihuje abagize nyobozi ya Kiyovu Sports yaraye igeze ku mwanzuro mwiza wo guhuza impande zitumvikanaga gcyane ko habaye gusasa inzobe utubazo duto twari duhari dusanga twaraturutse ku bushake n’imbara za buri wese mu gushaka guteza Kiyovu Sports imbere.

Sponsored Ad

Mbere y’iyi nama,Ntarindwa Theodore na Mvukiyehe Juvenal bari ku ruhembe rwo gushakira Kiyovu Sports n’iterambere bagiranye ibibazo bizana umwuka mubi ariyo mpamvu abari muri iyi nama yabaye kuri uyu wa Kabiri bashatse uko imbaraga z’aba bagabo zahurizwa hamwe aho kugira ngo zibe impamvu zo gushwana.

Iyi nama yatumijwe na Kayumba Jean Pierre wahoze ayobora Kiyovu Sports,yarangiye Juvenal na Theodore biyunze ndetse basezeranya abari bahari ko biyemeje guhuza imbaraga, maze bakavuga rumwe.

Aba bagabo bombi bemeye ko amatora yari ateganyijwe asubikwa ariko hakajyaho komite y’agateganyo igizwe na:

Perezida: Mvuyekure Francois uzwi nka Kaburimbo
Visi Perezida wa 1: Ntalindwa Theodore
Visi Perezida wa 2: Mvukiyehe Juvenal

Ibi bibaye, nyuma yaho hari hashize iminsi havugwa ko aba bombi bifuza kuziyamamariza kuyobora Kiyovu Sports, nubwo nta numwe wigeze abitangaza ku mugaragaro.

Ni nyuma kandi, yaho inama y’inteko rusange y’abanyamuryango ba Kiyovu, isubitswe kugira ngo hahoshwe umwuka utari mwiza wari umaze iminsi muri iyi kipe.

Ku munsi w’ejo,Umutoza wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, yabwiye Radio 10 ko umwuka mubi uri mu ikipe ya Kiyovu Sports yasinyiye gutoza imyaka 2 utamworohereza akazi ariyo mpamvu atazigera aza mu Rwanda igihe cyose Mvukiyehe Juvenal na Ntarindwa Theodore usanzwe ari Visi Perezida wa mbere w’iyi kipe baticaye ngo bakemure ibibazo bafitanye.

Yagize ati “Banyoherere amasezerano kuri Email, bose tuganira twumvikanye ko tugomba gusenyera umugozi umwe ariko nkaba numva batakivuga rumwe ndumva ntacyo naba nje gukora.Itike yanjye iri tariki 08igihe bicaye hamwe bakarangiza ikibazo niba bafite inama nta kibazo.Igihe batararangiza ibibazo bajye aho baguriye itike bayihinduze kugeza igihe ibibazo birangiriye hanyuma mbone gufata indege nza I Kigali kugira ngo nze gukora akazi mu nzira nziza,mu mwuka mwiza.

Njyewe ndi kwibaza,itariki 08 ningera I Kigali ninde nzareba.Ubu ninde muyobozi nshobora kureba.Hari Theodore ariko nawe tumaze igihe tutavugana.

Ibitekerezo

  • Mwakoze kumvikana nibyo bwambere natwe abafana tubari inyuma ngo dufatanye guhindura amateka ikipe yacu bravo kiyovu

    Mwagize meza kumvikana natwe tubari inyuma ngo dufatanye guhindura amateka yikipe yacu bravo kiyovu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa