skol
fortebet

Abayobozi ba Paris Saint Germain bahuye n’aba FC Barcelona yifuza bikomeye Neymar

Yanditswe: Tuesday 13, Aug 2019

Sponsored Ad

skol

Kuri uyu wa kabiri i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa, habereye inama yahuje abayobozi ba FC Barcelona na Paris Saint Germain mu rwego rwo kureba niba amakipe yombi yakumvikana k’Umunya-Brazil Neymar Jr wifuzwa na Barcelona.

Sponsored Ad

Iyi nama yahuje umuyobozi wa Siporo muri FC Barcelona, Eric Abidal ari uherekejwe na Javier Bordas uri mu bayobozi bakomeye ba FC Barcelona. PSG ku rundi ruhande na yo yari ihagarariwe n’umuyobozi ayo ushizwe siporo Leonardo.

Ibiganiro hagati y’aba bagabo byamaze igihe kirekire, gusa nta mwanzuro ufatika byigeze bigeraho.

Amakuru avuga ko Barcelona yemeye guha PSG miliyoni 100 z’ama-Euro ikanayongera abakinnyi babiri barimo Philippe Coutinho na Ivan Rakitic, ariko PSG ikaba itabyemeye neza.

Barcelona ngo yatanze n’icyifuzo cyo kuba yatizwa Neymar, ariko cyo PSG icyamaganira kure.

Muri rusange ngo Neymar ashobora kujya muri FC Barcelona dore ko PSG igiye kubanza kwiga ibyo kuba yahabwa abakinnyi n’amafaranga.

Byitezwe ko ibya Neymar bishobora kurangizwa na Josep Maria Bartomeu (Perezida wa FC Barcelona) na Nasser Al-Khelaifi bazahurira mu mujyi wa Liverpool ku wa kane w’iki.

Ibitekerezo

  • none neymar gusa PSG YAREMEYE MBARIRA AMAKURU YA NEYMAR KUGEZAMAGINGOAYA UBONA BARCA IZOZANA MARTINEZE NA WIRIANE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa