skol
fortebet

Abraham Kellly wari umunyamabanga wa Rayon Sports yeguye ku mirimo ye

Yanditswe: Thursday 28, May 2020

Sponsored Ad

skol

Uwari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Abraham Kelly wari umaze amezi 5 gusa atorewe uwo mwanya yeguye ku mirimo ye bituma aba umuyobozi wa 2 ufashe uwo mwanzuro nyuma y’uwari umuvugizi wa Komite Nyobozi ya Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul weguye ku munsi w’ejo.

Sponsored Ad

Nyuma y’ibibazo bikomeye bimaze iminsi mu ikipe ya Rayon Sports,abari bagize komite y’ikipe batangiye kwegura ku mirimo yabo.

Uyu Abraham Kelly yanditse ko yeguye kubera impamvu ze bwite gusa amakuru avuga ko uku kwegura kw’aba bayobozi ari uburyo bwo gushaka uko perezida w’ikipe Munyakazi Sadate yakwegura kuko yanze kuva ku izima.

Ikindi gitangaje n’uko Bwana Kelly yandikiye Umuryango wa Rayon Sports ko yeguye aho kubimenyesha Perezida Sadate.

Amakuru atugeraho n’uko perezida Sadate amaze iminsi afata imyanzuro ku giti cye atagishije inama iyi komite nyobozi ye by’umwihariko amabaruwa amaze iminsi yandika.

Benshi mu bagize Komite ya Rayon Sports bivugwa ko bababajwe n’iyi myitwarire ya perezida Sadate ariyo mpamvu bari kwegura.

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports,Muhawenimana Claude ndetse n’uhagarariye Fan Base,Runigababisha Mike basabye perezida Sadate kwegura aho gukomeza kwangiza izina rya Rayon Sports.

Mu kiganiro aba bombi bagiranye na Radio 10 kuri uyu wa Gatatu,basabye Sadate kwegura kugira ngo izina rya Rayon Sports ridakomeza kwangirika.

Muhawenimana yagize Ati "Ndashimira Sadate ibyo yakoze,ibyo atakoze nawe n’umuntu.Kubw’ineza ya Rayon Sports yagakwiye kwegura kugira ngo izina ryayo Rayon Sports ridakomeza kwangirika.Nk’umuntu w’umugabo nafate umwanzuro yegure ajye mu ba perezida b’icyubahiro ba Rayon Sports.

Runigababisha nawe yavuze ko inama Sadate yagiriye FERWAFA nawe yayubahiriza akegura kuko iyo abantu batagufitiye icyizere ukwiriye kwegura ugashaka ibindi ukora.

Benshi mu bafana ba Rayon Sports barasaba cyane Sadate kwegura kugira ngo nibura ibibazo biri mu ikipe bigabanuke ibashe kongera kwiyubaka

Ibitekerezo

  • Uyu Munyakazi Sadate yatakarijwe icyizere kera ni uko yihaye gukomeza umutsi no gushaka kubanza gushyira hasi rayon Sports nkuko abikomeje ubundi nta murongo usobanutse agira uretse kwirirwa mu matiku gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa