skol
fortebet

‘Afande Kabarebe yarankundaga’ Rutanga Eric

Yanditswe: Wednesday 20, Dec 2017

Sponsored Ad

Rutanga Eric wahoze mu ikipe y’ ingabo z’igihugu akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yakomoje ku buzima yanyuzemo ubwo yari muri APR anavuga ukundu Minisitiri w’ ingabo z’ u Rwanda Jenerali James Kabarebe yamukundaga.
Uyu musore yavuze ko ubwo yari akiri muri APR FC yaburaga umwanya wo gukina kandi abakinnyi bamwicazaga batamurusha umupira.
Uyu musore yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda,aho yavuze ko kuva yazamurwa mu ikipe ya mbere ya APR FC buri mwaka yahoraga abwirwa n’abatoza (...)

Sponsored Ad

Rutanga Eric wahoze mu ikipe y’ ingabo z’igihugu akina inyuma ku ruhande rw’ibumoso yakomoje ku buzima yanyuzemo ubwo yari muri APR anavuga ukundu Minisitiri w’ ingabo z’ u Rwanda Jenerali James Kabarebe yamukundaga.

Uyu musore yavuze ko ubwo yari akiri muri APR FC yaburaga umwanya wo gukina kandi abakinnyi bamwicazaga batamurusha umupira.

Uyu musore yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda,aho yavuze ko kuva yazamurwa mu ikipe ya mbere ya APR FC buri mwaka yahoraga abwirwa n’abatoza ko azakina bikarangira icyizere kiraje amasinde ndetse kiyoyoka burundu ubwo bazanaga umusore Imanishimwe Emmanuel uzwi nka Mangwende aho yahise afata umwanzuro wo kuva muri iyi kipe y’ingabo z’igihugu.

Yagize ati “Buri mwaka nizezwaga ko nzabona umwanya ariko bikarangira nkiri ku ntebey’abasimbura.Nasabye ubuyobozi kundekura gusa afande James Kabarebe yarankundaga kandi yifuzaga ko nabona umwanya uhagije wo gukina.Ibintu byaje guhinduka ubwo ikipe yazanaga umukinnyiImanishimwe Emmanuel,nahise numva ibintu birangiye kuri njye kuko ntabwo bari kumwicaza kandi yari umukinnyi mushya. Uyu mwaka nibwo nafashe umwanzuro wo gusohoka muri APR FC kuko iyo ntayivamo, nari gusezera umupira nicajwe n’ umuntu utandusha.”

Rutanga yavuze ko yarwanye intambara ikomeye yo kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports kuko ubuyobozi bwa APR FC bwifuzaga kumugurisha mu ikipe ya AS Kigali nayo yamushakaga cyane gusa igatanga amafaranga make ugereranyije na Rayon Sports aho byarangiye ahisemo kwerekeza muri iyi kipe ifite abafana benshi kurusha izindi mu Rwanda.

Nyuma yo kuva mu ikipe ya APR FC,Rutanga Eric yabonye umwanya uhoraho wo kubanza mu kibuga mu ikipe ya Rayon Sports aho byamuhesheje amahirwe yo guhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.

DUSINGIZIMANA REMY

Ibitekerezo

  • APR FC KUMUTIMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa