skol
fortebet

Afande Mubaraka wa APR FC yavuze uburyo abakinnyi bakuye muri Rayon Sports aribo beza ndetse ko n’abandi beza nabo bazabakurayo

Yanditswe: Monday 23, Dec 2019

Sponsored Ad

skol

Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Afande Mubaraka Muganga yavuze impamvu bakura abakinnyi beza b’Abanyarwanda mu yandi makipe anavuga ko abo APR FC yakuye muri Rayon Sports aribo bari beza kandi ko nibonamo n’abandi izajya ihita ibakuramo.

Sponsored Ad

Maj. Gen Mubaraka Muganga yavuze ko ikipe ya APR FC ibonerwa mu ikipe y’igihugu Amavubi bityo ko abakinnyi b’Abanyarwanda beza babonye mu yandi makipe bahita babakurayo kugirango abe ariyo itanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu.

Ibi Afande Mubaraka yabitangaje nyuma yo gusabwa n’ibyishimo yari atewe n’ikipe ayoboye (APR FC) yari imaze gutsinda mukeba wayo w’ibihe byose ari we Rayon Sports.

Kuwa Gatandatu tariki ya 21 Ukuboza 2019 nibwo habaye umukino ukunda kuvugisha menshi abakunzi ba ruhago mu Rwanda, umukino uhuza amakipe abiri y’ibigugu mu Rwanda ariyo APR FC na Rayon Sports warangiye APR FC itsinze Rayon Sports ibitego 2-0.

Mu byishimo byinshi uyu muyobozi w’ikipe y’ingabo z’igihugu, Maj. Gen Mubaraka Muganga yabwiye itangazamakuru ko urwego ikipe ya APR igezeho ari urwo kurerera u Rwanda ikaba ariyo inatanga abakinnyi benshi mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Ati “Abeza ku isoko nibo twazanye muri APR FC, nk’uko nagiye mbivuga kenshi twe turerera ikipe y’igihugu kurusha APR FC. Iyi kipe ni inzira, turasezeranya Abanyarwanda ko abeza mu bari ku isoko tuzajya kubazana kugirango nibanajya mu ikipe y’igihugu abenshi babe ari abacu.”

Yagarutse no ku bakinnyi bavuye muri Rayon Sports na AS Kigali bakajya muri APR FC nka Manzi Thierry, Imanishimwe Djabel n’abandi avuga ko aribo beza Rayon Sports yari ifite kandi ko n’abandi zizazana bazahita babatwara.

Yagize ati “Abakinnyi twakuye muri Rayon kimwe no muri AS Kigali n’ahandi nibo beza barimo, bivuzeko nihanaza abandi Banyarwanda beza tuzabakurayo kuko dufite ubwo bushobozi kandi tuba tugamije kurerera ikipe y’igihugu.”

APR FC isoje imikino ibanza ya shampiyona yose uko ari 15 iri ku mwanya wa mbere n’amanota 37 nta n’umukino n’umwe itsinzwe. Yatsinze imikino 11 inganya 4. Ni mugihe Rayon Sports iri ku mwanya wa 3 n’amanota 31.

Ibitekerezo

  • Biratangaje kubona umuyobozi mu nzego z’Igihugu yihamiriza ubwe ko yiyemeje gusenya andi makipe!!! icyo mutabona se ni iki??? iyaba wanavugaga uti twasenye rayon tugera nibura no mu matsinfa ya CAF confederation!!!! hanyuma uti twagize benshi mu mavubi wenda dutsinda Mozambike na Cameroun, yewe biratangaje koko!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! mukomereze aho ariko icyo nakubwira ni uko ibihe bihora bisimburana, ibyo ntibuvuze ko mwatwaye ibikombe bya champiyona yo mu Rwanda byose.

    Biratangaje kubona umuyobozi mu nzego z’Igihugu yihamiriza ubwe ko yiyemeje gusenya andi makipe!!! icyo mutabona se ni iki??? iyaba wanavugaga uti twasenye rayon tugera nibura no mu matsinfa ya CAF confederation!!!! hanyuma uti twagize benshi mu mavubi wenda dutsinda Mozambike na Cameroun, yewe biratangaje koko!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! mukomereze aho ariko icyo nakubwira ni uko ibihe bihora bisimburana, ibyo ntibuvuze ko mwatwaye ibikombe bya champiyona yo mu Rwanda byose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa