skol
fortebet

AFCON 2019: Mali yahinduye isura y’igikombe cy’Afurika mu gihe Cote d’Ivoire yatangiye yitwara neza

Yanditswe: Tuesday 25, Jun 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Mali yakoze amateka yo kuba ikipe ya mbere itsinze ibitego byinshi mu gikombe cya Afurika 2019 ubwo yanyagiraga Mauritania ibitego 4-1 mu gihe ikipe ya Cote d’Ivoire yatsinze Afrika y’Epfo igitego 1-0 mu mukino wayo wa mbere mu itsinda.

Sponsored Ad

Guhera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize, ibitego byari byararumbye mu gikombe cya Afurika kuko nta kipe yarenzaga ibitego 2,ariko Mali yakuyeho ako gahigo kabi inyagira Mauritania ibitego 4-1 byatsinzwe na ba rutahizamu bayo.

Abdoulaye Diaby ku munota wa 37, ku munota wa 45 Moussa Marega ashyiramo icya kabiri,kuwa 55 Adama Traore ashyiramo icya 3,mu gihe Adama Traore yashyizemo icya kane ku munota wa 74.Mauritania yabonye igitego cy’impozamarira ku munota wa 72 gitsinzwe na El Hacen El Id.

Ikipe ya Cote d’Ivoire yatangiye igikombe cya Afurika itsinda Afrika y’Epfo igitego 1-0 cyatsinzwe na Jonathan Kodjia ku munota wa 65, ku mupira mwiza cyane yahawe na Max Gradel.

Ikipe ya Tunisia nayo yagaragaje urwego rwo hasi ugereranyije n’uko abantu bari bayiteze,inganya na Angola igitego 1-1.

Uyu munsi Cameroon irahura na Guinea Bissau saa 18h00 mu gihe Ghana irakina na Benin saa 22h00.Adama Traore yabaye umukinnyi wa mbere muri iri rushanwa winjije ibitego 2.






Ibitekerezo

  • ucyo maze kubona ibihugu byo muri ouest Africa n’abasore kabisa,aka gace turimo wagirango ntiturya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa