skol
fortebet

Akayabo k’amamiliyoni APR FC izinjiza mu mikoranire yayo na AZAM Ltd kamaze kumenyekana

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 15 Mutarama 2019,nibwo APR FC yashyize umukono ku masezerano y’imyaka 4 y’ubufatanye n’ikigo gikomeye cya AZAM Ltd aho Izabona miliyoni 228 z’amafaranga y’ u Rwanda muri iyi myaka 4 bazakorana.

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo nibwo byamenyekanye ko ku nshuro yayo ya mbere,APR FC yabonye umufatanyabikorwa wayo wa mbere ariwe AZAM LTD ikora ibicuruzwa bitandukanye byiganjemo ibyo kurya no kunywa.

AZAM Group izajya yamamaza ibikorwa byayo ku mwambaro wa APR FC mu gihe cy’imyaka 4 iri mbere, ikazajya inamamaza ku kibuga aho APR FC yakiniye, inahacuruze ibikorwa byayo bitandukanye.

AZAM yari yifuje gukorana n’ikipe ya Rayon Sports mbere, ariko ntibumvikana kubera iyi kipe isanzwe ikorana n’uruganda SKOL, ariyo mpamvu yahisemo gukorana nanone na Kiyovu Sports.

AZAM Group ni uruganda rukomeye mu karere k’Africa y’Iburasirazuba rukora amafarini, amazi meza yo kunywa, imitobe, n’ibindi bicuruzwa bitandukanye.



Foto:Jean Luc Imfurayacu

Ibitekerezo

  • Mwakoze cyane. n’ibindi bizaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa