skol
fortebet

Akayabo Kiyovu Sports yahaye Kimenyi Yves agatera umugongo Rayon Sports kamaze kumenyekana

Yanditswe: Wednesday 27, May 2020

Sponsored Ad

Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu,Amavubi,wari umaze umwaka mu ikipe ya Rayon Sports,Kimenyi Yves yaraye asinyiye ikipe ya Kiyovu Sports FC amasezerano y’imyaka 2 nyuma yo guhabwa akayabo ka Miliyoni 16 FRW ndetse yemererwa n’umushahara w’ibihumbi 800 000 FRW ku kwezi.

Sponsored Ad

Kimenyi Yves wageze muri Rayon Sports mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino wahagaritswe igitaraganya kubera Coronavirus,yamaze gusinyira Kiyovu Sports ikomeje gutungurana ku isoko ryo kugura abakinnyi uyu mwaka.

Kimenyi yateye umugongo Rayon Sports ashinja kumwambura miliyoni 6 Frw yari yamwemereye ubwo yamuguraga.

Ubundi Kimenyi yemerewe na Rayon Sports miliyoni 8 FRW ariko imuha 2 gusa izindi imubwira ko izazimuha nyuma gusa ntiyubahiriza amasezerano ariyo mpamwu yayiteye umugongo yisangira Kiyovu Sports izatozwa na Karekezi Olivier umwaka utaha.

Nkuko amakuru dukesha Radio 10 nuko uyu munyezamu yasinyiye Kiyovu Sports mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2020 ndetse anahabwa akayabo ka miliyoni 16 FRW.

Kiyovu Sports ikomeje inzira yo kwiyubaka aho yaguze kabuhariwe Babuwa Samson watsinze ibitego byinshi muri uyu mwaka w’imikino uherutse gusozwa.

Kimenyi yabaye umukinnyi wa kabiri wa Rayon Sports werekeje muri Kiyovu Sports mu gihe kitarenze iminsi ine, nyuma y’uko Irambona Eric, yasinye ku wa Gatandatu.

Biravugwa ko Umunya Mali Oumar Sidibé ari mu biganiro na Kiyovu Sports ndetse ashobora gukurikira aba bakinnyi bagenzi be bakinanaga.

Hari andi makuru avuga ko Sekamana Maxime,Habimana Hussein na Mugisha Gilbert nabo bashobora gusinyira Musanze FC uyu munsi.

Undi mukinnyi wamaze kuva muri Rayon Sports ni Iradukunda Eric ’Radu’ wasinyiye Police FC.

Ibitekerezo

  • Ntimureba abandibifitiye abayobozi bashyize hamwe ,urekebyabisambobyiwacu byakoze cooperative yokwiba ikipe ngobirayobora.

    Kuki abakinnyi bahabwa frw ariko hazaikibazo bagataka inzara mbere y’abandi bivuze ngo ntabwo biteganiriza ejo hazaza nkaba njye nasaba FERWAFA ko yashyiraho ikigega cyo kwizigamira no kuguriza abakinnyi ba Ruhago cyane ko iyo adafite ikipe abaho nabi cyane byakorwa nkuko hari umwalimu SACCO.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa