skol
fortebet

Albert Mphande washatse gukubita umusifuzi ku mukino w’Amagaju yafatiwe ibihano bikarishye cyane

Yanditswe: Saturday 16, Mar 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Police FC,Albert Mphande wa Police FC yahawe ibihano bikarishye byo guhagarikwa amezi 4 n’akanama gashinzwe imyitwarire mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA,kubera gushaka gusagararira umusifuzi ku mukino ikipe yatsinzwemo n’Amagaju ibitego 2-1.

Sponsored Ad

Albert Mphande uzwiho kugira imyitwarire igayitse ku kibuga,yahagaritswe amezi ane adatoza Police FC,nyuma y’amahano yashatse gukora kuri uyu mukino wabaye tariki ya 7 Werurwe 2019.

Mphande yashatse gukubita umusifuzi wo ku ruhande witwa Faradji Muhire,ashinja kwanga igitego cya Police FC cyo ku munota wa nyuma cyatsinzwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku mupira wari uvuye ku ikosa ryahanwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney, ugonga igiti cy’izamu,uyu mukinnyi awuhyira mu rushundura ariko abwirwa ko yaraririye.

FERWAFA ibinyujije mu itangazo yashyize ku rubuga rwayo rwa interineti yagize iti "Akanama ka FERWAFA gashinzwe imyitwarire kateranye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Werurwe 2019, kafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza mukuru wa Police FC Albert Mphande mu gihe cy’amezi ane bitewe n’imyitwarire itari myiza yagaragaje nyuma y’umunsi wa 19 wa shampiyona ashaka gusagarira Muhire Faradji ariko agakumirwa n’abo bakorana ndetse n’abashinzwe umutekano."

FERWAFA yakomeje ivuga ko nyuma yo kureba raporo y’umusifuzi n’iya Komiseri w’umukino, aka kanama kayobowe na Mabano Jules, kagendeye ku ngingo ya 23 y’amategeko y’imyitwarire mu ishyirahamwe rya ruhago mu Rwanda, kafashe icyemezo cyo guhagarika uyu mutoza amezi ane atagera ku kibuga icyo aricyo cyose mu Rwanda.

Hejuru y’ibyo agomba kwishyura amande angana n’ibihumbi 50,000 by’amafaranga y’u Rwanda ndetse ibihano bigahita bitangira gukurikizwa.

Birasa naho ibya Police FC na Mphande bishobora kuba bigeye kurangira kuko nayo yari yamuhagaritse imikino 4 mbere y’ibi bihano bya FERWAFA kubera ko yarwanyije abayobozi be ubwo bamubuzaga kujya gusagararira umusifuzi.

Mphande ntiyari afite umusaruro mwiza kuko Police FC yatsindwaga cyane ariyo mpamvu ubuyobozi bw’iyi kipe bushobora gutandukana nawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa