skol
fortebet

Alex Song yavuze ikintu gikomeye cyamuteye kuva muri Arsenal akerekeza muri FC Barcelona

Yanditswe: Wednesday 20, May 2020

Sponsored Ad

Umunya Cameroon Alex Song,wagiriye ibihe byiza muri Arsenal yatangaje ko impamvu nyamukuru yatumye ava muri iyi kipe yo mu Bwongereza akerekeza muri FC Barcelona ari uko yahawe amafaranga menshi cyane akabura imbaraga zo kuyanga.

Sponsored Ad

Alex Song yerekeje muri FC Barcelona mu mpeshyi ya 2012 aguzwe miliyoni 15 z’amapawundi muri Arsenal gusa yavuze ko kumva iyi kipe yo mu mujyi wa Catalonia yemera kumuhemba ibihumbi 70 kandi yarahembwaga 55 buri cyumweru muri Arsenal byatumye adatekereza kabiri.

Song yavuze ko atigeze ajijinganya ubwo yumvaga FC Barcelona yemeye kuzamura umushahara we kuko ngo hari ibyo yifuzaga kugura birimo n’imodoka zihenze.

Mu kiganiro yagiranye na mugenzi we ukina Basketball muri Toronto Raptors witwa Pascal Siakam Song w’imyaka 32 yagize ati “Nahuye n’umuyobozi w’imikino muri FC Barcelona ambwira ko ntazajya nkina imikino myinshi.”

Muri iki kiganiro aba bombi bagiranye kuri Instagram Live,Song yakomeje agira ati “Gusa sinigeze mbitekerezaho.Nahise numva ko ngiye kuba miliyoneri.Ubwo FC Barcelona yampaga amasezerano nkabona amafaranga nari ngiye kujya mpembwa,sinigeze ntekereza kabiri.

Nkunda kuvuga ko umusore w’imyaka 20 utwara Ferrari aba ari umukene kuko kuri iyo myaka ntacyo uba urakora.Umugabo w’imyaka 50 utwaye Bentley niwe mugabo wo kubahwa.

Alex Song wamaze imyaka 6 muri Arsenal kuko yayigezemo muri 2006,yavuze kandi ukuntu yatunguwe n’imodoka Thierry Henry yari atwaye ubwo bari bagiye mu myitozo.

Yagize ati “Ubwo nageraga muri Arsenal…Nagiye mu myitozo mbona umwami arahageze [Thierry Henry] ari mu modoka nziza cyane.Iyo modoka yari umutako ku buryo nahise numva nanjye nkeneye imodoka nk’iyo uko igiciro cyayo cyaba kingana kose.

Ndarahira ko nyuma y’amezi 2 imodoka yanjye yari ije.Amafaranga yanjye yose yagendaga kuri lisansi mpita nsaba ngo mumpe Toyota.

Nsubiye mu myitozo Titi [Thierry Henry] yahise ambaza ati “Muhungu wanjye,imodoka irihe?”ndamusubiza nti “ntabwo iriya iri ku rwego rwanjye.”

Song yatwaye La Liga na Supercopa de Espana muri Espagne ahava atizwa hirya no hino nko muri Westham nyuma yerekeza muri Rubin Kazan.

Alex Song yagowe no kubona umwanya wo gukina muri FC Barcelona kubera ubuhanga budasanzwe bw’abakinnyi yari ifite barimo Xavi,Iniesta na Sergio Busquets yari ifite.

Mu minsi ishize,Alex Song na bagenzi be birukanwe n’ikipe ya FC Sion yo mu Busuwisi kubera ko yabasabye kugabanya umushahara kubera Coronavirus bakabyanga.




Imodoka ya Henry yatumye Song yifuza amafaranga menshi ngo agure nyinshi zihenze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa