skol
fortebet

Ally Niyonzima yabonye ibyangombwa bya mbere bimwemerera gukinira Rayon Sports

Yanditswe: Thursday 30, Jan 2020

Sponsored Ad

Umukinnyi wa Rayon Sports Ally Niyonzima wari umaze iminsi muri Oman aho yari yaragiye gushaka ibyangombwa mu ikipe yakiniraga ya Al Bashaer FC,yamaze kubibona ndetse nta gihindutse ashobora no kubona ITC imwemerera gukinira Rayon Sports mu mikino yo kwishyura n’Igikombe cy’amahoro.

Sponsored Ad

Nkuko perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, yabitangarije kuri Twitter ye mu gitondo kuri uyu wa Kane, Ally Niyonzima wagiye muri Oman kuwa kabiri w’iki Cyumweru,yakemuye ibibazo yari afitanye n’ikipe ye ya Al Bashaer bivugwa ko yavuyemo adasezeye yarangiza agasinyira Rayon Sports.

Yagize ati“Nishimiye kubamenyesha ko ibibazo Ally Niyonzima yari afitanye n’ikipe ye bimaze gukemuka, nyuma y’uko ubuyobozi bufashe icyemezo cyo kohereza Ally muri Oman gushaka ibyangombwa ndetse bugakorana n’abanya Oman banyuranye batuye hano, ubu Ally ikipe yabagamo iramurekuye.”

Iyi kipe yo muri Oman yagaragaje urwandiko ruvuga ko bitarenze muri Kamena 2020 iyi kipe igomba kuba yamaze kwishyurwa amafaranga 3,120 by’amadorali, atakwishyurwa Ally Niyonzima agasubira gukinira muri iyi kipe.

Ally Niyonzima yasinyiye Rayon Sports amasezerano y’amezi 6, akazayikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona n’igikombe cy’Amahoro




Impapuro Ally yahawe zimwemerera kuva muri Al Bashaer

Ibitekerezo

  • Ibi ni ibintu byiza cyane. Ally NIYONZIMA ni umukinnyi w’ingenzi ikipe iyo ariyo yose yakenera. Aya ni andi mahirwe aje yiyongera kuri GIKUNDIRO. Ndizera ko noneho ba myugariro ba Rayon nta kazi kenshi bazahura nako kubera ko bazaba bafite igikurankota kizaba kibahagaze imbere. Tumwifurije amahirwe masa mu Ikipe y’Imana. FERWAFA nayo ndakeka ko nta yandi mananiza izazana, byose bikazagenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa