skol
fortebet

Ally Niyonzima yahishuye impamvu yahisemo gusinyira ikipe ya Rayon Sports akomoza no ku rukundo rudasanzwe akunda abafana bayo

Yanditswe: Friday 17, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi wohagati mu kibuga Ally Niyonzima wari usanzwe akina muri Oman, yasinyiye Rayon Spports avuga ko yagarutse gukina mu Rwanda kandi ko asinyiye iyi kipe kubera urukundo asanzwe ayikunda.

Sponsored Ad

Ati: “Iyo utarasohoka ntabwo umenya ibibera hanze. Ikipe nagiyemo ntabwo ari nziza . Ntabwo nayishimiye. Intego yange ntabwo ari ukubona amafaranga menshi mu mupira w’amagaru ahubwo nifuza gukora neza kurushaho.”

Avuga ko akiri muri Oman yahembwaga neza ariko ngo yifuza ko yazamura imikinire ye, akagera ku rundi rwego.

Ibi ngo nibyo byatumye agaruka muri Rayon Sports.

Ati: “ Nkunda Rayon. Numvaga mbabaye kuba nari mvuye mu Rwanda ntayikiniye. Nkunda abafana bayo.”

Niyonzima ni Umunyarwanda wavukiye i Bujumbura mu Burundi tariki ya 11 Gashyantare 1996 ndetse akinira Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.

Ally Niyonzima yaje mu Rwanda avuye muri Académie Tchité yo mu Burundi, akinira Mukura Victory Sports mu 2015.

Ku wa 30 Kanama 2017 ni bwo Niyonzima Ally yasinyiye AS Kigali amasezerano y’imyaka ibiri, avuye muri Mukura Victory Sports, atanzweho miliyoni 10 Frw mbere y’uko ayivamo mu ntangiriro za 2019.

Yaguzwe na APR FC muri Gashyantare 2019 avuye muri AS Kigali ku masezerano y’amezi atandatu, ayivamo muri Kanama, 2019 ajya muri Oman.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati, imbere ya ba myugariro, abaye umukinnyi wa kane mushya, Rayon Sports isinyishije muri uku kwa Mbere nyuma ya Drissa Dagnogo ukomoka muri Côte d’Ivoire, Kayumba Soter wavuye muri AFC Leopards na rutahizamu Sugira Ernest wavuye muri APR FC nk’intizanyo.

Ally Niyonzima wasinyiye Rayon Sports, agomba guhatanira umwanya n’abandi bakinnyi basanzwe bakina mu kibuga nka Nshimiyimana Amran, Nizeyimana Mirafa, Olokwei Commodore, Umar Sidibe na Kakule Mugheni Fabrice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa