skol
fortebet

Amagambo atari meza Muhire Kevin yigeze gutangaza ku ikipe ya APR FC yayavuzeho

Yanditswe: Monday 13, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Umukinnyi w’umunyarwanda Muhire Kevin ubu ukinira ikipe ya Misr Lel Makkasa yo mu gihugu cya Misiri, nyuma y’amagambo yigeze gutangaza ku ikipe ya APR FC avuga ko ari nka gereza atayikinamo, ubu avuga ko ibyo byari imitekerereze ya cyana bihabanye n’ukuri.

Sponsored Ad

Uyu musore wakinnye mu Isonga akavamo yerekeza muri Rayon Sports muri 2015, akigera muri iyi kipe yigeze gutangaza ko atakinira APR FC kuko kuyijyamo biba bimeze nk’aho uba uri muri gereza.

Gusa uyu musore yaje kuvuguruza aya magambo aho avuga ko yabitewe n’ubwana bitewe n’ibyo yumvaga hanze n’aho ngo APR FC ni ikipe nziza buri mukinnyi ukina mu Rwanda yakwifuza gukinira.

Yagize ati“ibyo navuga ko byari iby’ubwana, hari igihe wumva ibintu bitewe n’imyaka urimo ukabifata nk’ukuri ariko siko kuri biriya navuze byari ubwana.”

Muhire Kevin yakuriye i Gikondo mu bana ba Santos, yahavuye ajya mu Isonga FA, yaje gutandukana n’iri rerero muri 2015 yerekeza muri Rayon Sports nayo yavuyemo mu mpera za 2018 yerekeza mu Misiri ubu akina mu ikipe ya Misr Lel Makkasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa