skol
fortebet

Amakipe 17 arimo n’iya Chris Froome azitabira Tour du Rwanda 2021 izakinirwa I Kigali cyane

Yanditswe: Friday 27, Nov 2020

Sponsored Ad

Uyu munsi nibwo abategura irushanwa rya Tour du Rwanda na FERWACY bashyize hanze inzira,abaterankunga n’amakipe azitabira irushanwa rya Tour du Rwanda 2021 ryo ku rwego rwa 2.1 rizakinwa tariki 21 kugeza 28 Gashyantare 2020.

Sponsored Ad

Iri rushanwa rigiye gukinwa ku nshuro ya 13 ariko rikaba irya 3 ryo ku rwego rwa 2.1, rizitabirwa n’amakipe 17 arimo atatu yo mu Rwanda, n’andi akomeye arimo n’iherutse kugura kizigenza Chris Froome yitwa Israel Start Up Nation.

Muri uyu mwaka hagarutse uduce dushya turimo akazasorezwa I Gicumbi n’akandi kazatangirira I Nyagatare.

Agace kazava i Nyanza kajya i Gicumbi niko kazaba ari karekare muri iri siganwa kuko kareshya na Km 171,6.

Amakipe yose azitabira TdRwanda2021 azajya arara i Kigali mu rwego rwo kwirinda kwandura COVIDー19 nkuko byatangajwe n’abategura ndetse iri rushanwa rigizwe n’abashinzwe kwita kuri iki cyorezo 2 .

Abanyarwanda basabwe gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo kugira ngo ibirori bizanwa na Tour du Rwanda bazabyitabire nk’uko bisanzwe.

Iri rushanwa rizakoresha asaga miliyoni 800 Frw nkuko Umuyobozi wa FERWACY, Murenzi Abdallah yabitangaje arimo n’azashorwa mu kurwanya Covid-19.

Uko uduce dupanze:

Agace ka Mbere :Kigali Arena - Rwamagana 115,6KM
Agace ka kabiri:Kigali - Huye 120,5KM
Agace ka Gatatu: Nyanza - Kigali - Gicumbi 171,6 Km
.Agace ka Kane: Kigali - Musanze 123,9 KM
.Agace ka Gatanu: Nyagatare - Kigali 149,3KM
.Agace ka Gatandatu: Kigali - Kigali (Mount Kgl) 152,6KM
.Agace ka Karindwi: Kigali - Kigali (Mur de Kigali) 4,5KM [ITT]
.Agace ka Munani: Kigali (Rebero) - Kigali (Rebero) 75,3 Km

Amakipe 15 yamaze kwemeza ko azitabira Tour du Rwanda 2021:

Amakipe y’Ibihugu (3): Rwanda, Algérie na Ethiopia.

Amakipe yo ku migabane (7): Benediction Ignite Team (Rwanda), SACA (Rwanda), Pro Touch (Afurika y’Epfo), Bike Aid (u Budage), Vino Astana Motors (Kazakhstan), TSG Teregganu (Malaysia) na Medellin (Colombia).

Amakipe yabigize umwuga (5): Team Novo Nordisk (USA), B&B Hotel (France), Androni Giocattoli (Italie), Total Direct Energie (France), Israel Cycling Academy (Israël).



Inzira n’amakipe azitabira Tour du Rwanda 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa