skol
fortebet

Amavubi amaze imikino 6 adatsindwa yazamutse ku rutonde rwa FIFA

Yanditswe: Thursday 24, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’igihugu Amavubi imaze imikino itandatu idatsindwa yazamutseho umwanya umwe ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rugaragaza uko amakipe y’ibihugu arutwanwa mu muanota.

Sponsored Ad

Ni urutonde FIFA yashyize ahagaragara mu masaha make ashize ruyobowe n’ikipe y’igihugu y’Ububiligi.

Magingo aya u Rwanda ruri ku mwanya wa 129 ku isi, mu gihe mu kwezi gushize rwari ku mwanya wa 130. Ruri kandi ku mwanya wa 35 muri Afurika, mu gihe mu kwezi gushize rwari urwa 36.

Ku ruhando rw’isi, ikipe y’igihugu y’Ububiligi Les Diables Rouges iracyari iya mbere, imbere ya Les Bleus y’Ubufaransa na La Celecao ya Brazil. Portugal ya Cristiano Ronaldo yasubiye inyuma ho umwanya umwe ijya ku wa gatandatu, mu gihe Argentine ya Lionel Messi yazamutseho umwanya umwe igafata umwanya wa cyenda.

Les Lions de la Teranga ya Senegal ni yo iza ku mwanya wa mbere muri Afurika aho yagumye ku mwanya wa 20 ku isi, igakurikirwa na Tunisia yazamutseho imyanaya itanu aho ubu ari iya 29 ku isi.

Les Fennecs ya Algeria ifite igikombe cya Afurika iza ku mwanya wa kane muri Afurika, ndetse no ku mwanya wa 38 ku isi, inyuma ya Super Eagles ya Nigeria iri ku mwanya wa 35.

Imisambi ya Uganda ni yo iza imbere mu karere u Rwanda ruherereyemo aho iri ku mwanya wa 79, mu gihe Harambee Stars ya Kenya ya kabiri mu karere ka CECAFA iri ku mwanya wa 108.

Ikipe y’igihugu ya Mozambique yitegura gukina n’Amavubi yo iri ku mwanya wa 112 ku isi, n’iya 27 muri Afurika.
img74927|center>
Ibihugu biyoboye ibindi ku rwego rw’isi


Ibihugu biyoboye ibindi ku ruhando rwa Afurika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa