skol
fortebet

Amavubi ari gushakisha umutoza usimbura Mashami Vincent wananiwe ikizamini kimwe muri 3 yahawe

Yanditswe: Wednesday 15, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoza Mashami Vincent watsinzwe ikizamini kimwe muri 3 yari yahawe kugira ngo ahabwe akazi gahoraho ko gutoza Amavubi yamaze gusezererwa aho kuri ubu Minisiteri ya Siporo iri gushakisha umusimbura we.

Sponsored Ad

Muri Kanama 2019, nibwo Mashami Vincent yari yahawe inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu nk’umutoza w’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu gusa yahawe ibizamini 3 birimo kugeza amavubi muri CHAN 2020,gusezerera Seychelles mu gushaka itike yo kwerekeza mu majonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’isi 2022 muri Qatar.

Icya 3 cyamunaniwe kwari ugushaka amanota 4 mu mikino 2 ibanza yo mu itsinda F ryo gushaka itike y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon muri 2021 aho yatsinzwe iyo mikino na Mozambike ndetse na Cameroon.

Umwe mu bakora muri MINISPOR yabwiye ikinyamakuru FunClub dukesha iyi nkuru ko umutoza Mashami yamaze kubwirwa ko atazakomezanya n’Amavubi, ndetse ko hatangiye gushakishwa umusimbura.

Ati: “Ni byo rwose byararangiye Mashami ntabwo akiri umutoza w’Amavubu. Kuri ubu hari gushakishwa umutoza wo kumusimbura ndetse Ferwafa yarangije kubitangarizwa. Hari n’igitekerezo ko bazana umutoza udahoraho akajya atoza Amavubi ari uko hari imikino”.

Mu minsi ishize nibwo byavuzwe ko umutoza mushya w’Amavubi agomba kumenyekana vuba kugira ngo ategure ikipe izakina CHAN 2020 igomba kubera muri Cameroon muri Mata uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa