skol
fortebet

Amavubi yanganyije na Uganda mu mukino yigaragajemo cyane

Yanditswe: Monday 18, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu “Amavubi” yaruhije bigaragara ikipe ya Uganda ariko ntiyabasha kuyitsinda mu mukino wa mbere wo mu itsinda C rya CHAN 2020 warangiye banganyije 0-0.

Sponsored Ad

Amavubi yagiye muri iyi CHAN nta cyizere afitiwe,yatangiye uyu mukino iri ku rwego rwo hejuru kugira ngo yiyunge n’abafana,bituma ihusha amahirwe menshi cyane.

Tuyisenge Jacques wakinaga wenyine mu busatirizi yatangiye agora abakinnyi ba Uganda bari bafite igihunga cyinshi.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi nta n’imwe ibonye igitego n’ubwo #Amavubi yahushije amahirwe menshi imbere y’izamu kurusha Uganda Cranes.Amavubi yagerageje amashoti 8 arimo 2 yaganaga mu izamu.

Amavubi yabonye amahirwe arimo ishoti Hakizimana Muhadjiri yateye rikubita umutambiko w’izamu ku munota wa 30 ndetse nyuma y’aho Jacques Tuyisenge yateye umutwe ugarurwa n’igiti cy’izamu,Nshuti Savio ashatse kuwusubizamo ujya hanze.

Mu gice cya kabiri,Amavubi yagabanyije imbaraga ugereranyije n’uko yari ahagaze mu gice cya mbere ndetse nta mahirwe menshi yaremye.muri iki gice Uganda yabonye amahirwe akomeye imbere y’izamu ubwo umunyezamu Kwizera Olivier yarekuraga umupira usanga rutahizamu wa Uganda ariko ahagarara neza arongera arawisubiza.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rw’Amavubi ni Kwizera Olivier, Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry na Imanshimwe Emmanuel,
Kalisa Rachid, Niyonzima Olivier ‘Seif’,Hakizimana Muhadjiri,Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Bertrand na Tuyisenge Jacques.

Mu wundi mukino wo mu itsinda C wabanje, Maroc ifite irushanwa riheruka yatsinze Togo yitabiriye bwa mbere igitego 1-0.U Rwanda ruzahura na Maroc mu mukino ukurikiraho.

Ombolenga niwe watowe nk’umukinnyi mwiza muri uyu mukino u Rwanda rwanganyije na Uganda 0-0.

Ibitekerezo

  • Ntako batakoze ngo batsinde Ariko byanze, none se dutegereze kuri Maroc ko Mwakoresheje imbaraga byinshyi? Nubwo Mwitwaye Neza inota rimwe ntiribaha icyizere cyane birasaba gukora cyane

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa