skol
fortebet

Amavubi yasezereye abakinnyi 5 barimo Bayisenge Emery mbere yo kugaruka mu myitozo

Yanditswe: Monday 26, Oct 2020

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2020, nibwo ikipe y’igihugu Amavubi yagarutse mu myitozo nyuma y’akaruhuko yahawe kuwa 19 Ukwakira 2020 ariko abakinnyi 5 basezerewe.

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko abakinnyi 5 muri 23 bari mu mwiherero wabanje bamaze gusezererwa.Abo bivugwa ko basezerewe ni Emery Bayisenge, Kalisa Rachid na Ndekwe Felix ba AS Kigali, Iradukunda Eric Radu na Usengiman Faustin ba Police FC.

Sugira Ernest na Kimenyi Yves bagize imvune mu myitozo yabanje ndetse biravugwa ko nta mahirwe bafite yo gukina umukino umukino wa Cap Verde.

Amavubi yatangiye umwiherero tariki ya 9 Ukwakira ariko yahawe ikiruhuko cy’icyumweru kimwe, guhera kuwa Mbere tariki ya 19 Ukwakira kugeza tariki ya 25 Ukwakira 2020.

Biteganyijwe ko abakinnyi 28 bitabira umwiherero babanza gupimwa COVID-19 mu gikorwa kibera ku cyicaro cya FERWAFA i Remera kuri uyu wa Mbere.

Mu myitozo yaherukaga,abakinnyi bakoraga imyitozo ni abahamagawe muri 37, kongeraho 11 bari ku rutonde rwo gutereza.Abandi 10 bakina hanze n’abakinira APR FC 11 batitabiriye imyitozo.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Amavubi azabanza kwakirwa n’Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert tariki ya 11Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Abakinnyi bakoze imyitozo iheruka ni: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Rusheshangonga Michel, Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Ngendahimana Eric, Mico Justin, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Jean Bertrand, Sibomana Patrick, Kwizera Olivier, Rugwiro Hervé, Nsabimana Aimable na Rutanga Eric.

Iradukunda Eric ’Radu’, Twizerimana Martin Fabrice, Nsabimana Eric ’Zidane’ Kalisa Rachid, Twizerimana Onesme, Iyabivuze Osée, Ndekwe Félix na Hakizimana Muhadjiri, Kimenyi Yves na Sugira Ernest.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa