skol
fortebet

Amavubi yisanze mu itsinda rimwe n’amakipe 2 yo muri EAC mu gushaka itike yo kwerekezamu gikombe cy’isi 2022

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

Amavubi y’u Rwanda yisanze mu itsinda E mu gushaka itike yo kwerekeza mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022 aho ari kumwe na Mali,Uganda na Kenya.

Sponsored Ad

Nyuma yo gutinda Seychelles ibiteg 10-0 mu mikino 2 y’ijonjora,Amavubi yagiye mu gakangara k’amakipe yagombaga gutombora itsinda aho yisanze mu rya E hamwe n’ibihugu bibiri byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi Tombola yabaye kuri uyu wa Kabiri ibera I Cairo mu Misiri ku cyicaro cy’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Africa CAF.

Yari iyobowe na Marcel Dessailly ufite inkomoko muri Ghana ariko akaba yarakiniye Ubufaransa akabufaha kwegukana igikombe cy’isi 1998.

Imikino y’amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi izatangira mu Ukwakira 2020 ikomeze mu Ugushyingo nyuma y’imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon 2021.

Muri aya matsinda yose uko ari 10, amakipe azaba aya mbere azatomborana kugira ngo hasigare 5 ahagararira umugabane w’Afurika muri Qatar.


Uko amatsinda yose ahagaze

Ibitekerezo

  • Mwiriweho shuti nifuza ko mwanzamurira imano zimikino runaka ariyo;RUGUBI,FOOTBOLL,BASKET.
    Amavubi yaba izakomeza mugikombe cy’isi2022

    amavubi azabanza guhura ni yihe kipe hagati ya KENYA naUGANDA

    AMAVUBI AZACAKIRANA NIYIHE KIPE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa