skol
fortebet

Amavubi yongeye gusubiza abanyarwanda mu bicu nyuma y’igihe kinini

Yanditswe: Tuesday 26, Jan 2021

Sponsored Ad

Ikipe y’igihugu “Amavubi”yongeye gushimisha Abanyarwanda nyuma yo gukatisha itike ya ¼ cy’irangiza mu mikino ya CHAN 2020 itsinze Togo ibitego 3-2 mu mukino wabereye mu mujyi wa Limbe muri Cameroon.

Sponsored Ad

Umutoza Mashami Vincent wanengwaga na benshi kubera kugarira cyane,yahinduye imikinire arasatira byatumye abona ibitego 3 nyamara mu mikino 2 yaherukaga yayinganyije 0-0 yose.

Amavubi yavuye mu Rwanda asezeranyije Abanyarwanda kuzabashimisha,yakinye umupira w’ishyaka ryinshi atahana intsinzi nyamara yavuye inyuma yishyura Togo.

Togo yasabwaga kunganya kugira ngo agere muri ¼ yatangiye isatira nk’ibisanzwe ariko izibirwa n’abasore b’Amavubi bari bafite ubushake bwinshi.

Ku munota wa 20,Amavubi yabonye uburyo bwa mbere bwiza cyane ubwo Byiringiro Lague wahawe amahirwe yo gusimbura Iradukunda Bertrand yacengaga abakinnyi ba Togo b’inyuma akata umupira mu rubuga rw’amahina,Tuyisenge wari wenyine imbere y’umunyezamu awutera hanze.

Ku munota wa 25,Byiringiro Lague wari hejuru cyane yongeye kwinjira mu rubuga rw’amahina,ba myugariro ba Togo baramuzibira ariko umupira usanga Imanishimwe Emmanuel “Mangwende” aho yari ahagaze atera ishoti rikomeye ryagaruwe n’umunyezamu.

Ku munota wa 31 nabwo Lague yongeye gutera ishoti rikomeye ryagaruwe n’umunyezamu ariko Kalisa Rachid ntiyaba hafi ngo asongemo.

Amavubi yaje gutakaza myugariro Manzi Thierry wavunitse asimburwa na Bayisenge Emery wari ukinnye bwa mbere.

Ku munota wa 38 nibwo Togo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nane ku mupira mwiza yahawe na Tchatakora.

Amavubi yahise ahindura umukino ku munota wa 45 ahita yishyura iki gitego abifashijwemo na Niyonzima Olivier “Sefu” ku mutwe nyuma y’umupira mwiza yahawe na Bayisenge Emery kuri Coup Franc ahana ikosa ryakorewe Byiringiro Lague.Igice cya mbere cyarangiye ari igitego 1-1 ku mpande zombi.

Mu gice cya kabiri,Togo yongeye gutangira iri hejuru nk’ibisanzwe bituma ku munota wa 58 ibona igitego cyatsinzwe na Bilali Akoro ku mupira mwiza yahawe na Ouro Agoro wari hejuru cyane.

Umutoza Mashami Vincent yahise akora impinduka yinjiza Sugira Ernest asimbura Savio Nshuti mu gihe Twizeyimana Martin Fabrice asimbura Kalisa Rachid.

Ku munota wa 60,Tuyisenge Jacques watowe nk’umukinnyi w’umukino, yahise ashyiramo igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Tuyisenge Jacques n’umutwe ku mupira mwiza yahawe na Ombolenga Fitina.

Nkuko asanzwe abikorera Abanyarwanda, Sugira Ernest yongeye kubashyira mu bicu ku munota wa 66 ku mupira mwiza yahawe na Martin Fabrice acenga ba myugariro 2 ba Togo ahita ashyira mu izamu.

Amavubi yahise atangira gukina acungana na Togo yahise ijya ku gitutu irasatira cyane byatumye ku munota 68 uwitwa Akoro atera rikomeye ryakuwemo na Kwizera Olivier.

Ku munota wa 81,Tchatakora yahushije igitego cyari cyabazwe ubwo yateraga umupira ukurwamo na Kwizera ariko ukubita umutambiko.

Ku munota wa 88,Togo yari isezereye u Rwanda kuko umukinnyi Agoro yahawe umupira ari wenyine mu rubuga rw’amahina ateye mu izamu Bayisenge Emery akuramo umupira.

Amavubi yabonye intsinzi iturutse ku ishyaka no kwanga kugawa nyuma y’igihe nta byishimo biboneka mu Banyarwanda byatumye agera muri ¼ ku nshuro ya 2 nyuma ya 2016 bakurwamo na RDC.

Amavubi azamutse ari aya kabiri mu itsinda C n’amanota 5 mu gihe Maroc ariyo yariyobonye nyuma yo kunyagira Uganda ibitego 5-2.Maroc yarangije ku mwanya wa mbere n’amanota 7.Togo na Uganda zasezerewe.

U Rwanda ruzahura n’izaba iya kabiri mu itsinda D ririmo Tanzania,Gunea,Namibia na Zambia.


Ibitekerezo

  • Abahungu b’amavubi bitanze nibyiza ! gusa ikigoye ni ugusigasira aho ikipe igeze ngo ikomereze kuri iyi ntsinzi ntagusinzira ngo isubira inyuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa