Kigali
dnd

Amikoro make yatumye FERWAFA yirukana abakozi bayo 11 barimo n’inararibonye Mabombe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 November 2019 Yasuwe: 3695

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryafashe icyemezo cyo gutandukana n’abakozi baryo bagera 11 bakoraga mu mashami atandukanye, kubera ikibazo cy’ubukene rifite ryatewe no kugenda kwa AZAM TV wari umuterankunga wa shampiyona.



Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Funclub abitangaza,FERWAFA yafashe iki cyemezo nyuma y’uko guhemba bamwe muri aba bakozi ngo byari bisigaye biyibera umutwaro, ahanini bitewe n’uko batagifite hafi miliyoni 230 z’amafaranga y’u Rwanda yavaga ku mufatanyabikorwa w’iri shyirahamwe AZAM TV uherutse gusesa amasezerano.

Iki kinyamkuru cyavuze ko hafi muri buri gice (Department) cya FERWAFA haraza kuvamo abakozi basezererwa mu rwego rwo kureba uko iri shyirahamwe ryakomeza gukora ntirigwe mu bibazo byo guhemba abakozi.

Mu basezererwa na FERWAFA harimo Rutsindura Antoine bakunda kwita Mabombe wanabayeho umuyobozi wungirije wa tekinike muri iri Shyirahamwe, abakozi bo mu ishami ry’amarushanwa, abakora mu gice cyo kumenyekanisha ibikorwa bya FERWAFA bivugwa ko nta musaruro batanze mu gihe bamaze muri iyi myanya, na bamwe mu bakozi bakira abagana Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda.

FERWAFA ikomeje kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye bashobora gusinyana amasezerano mu gihe cya vuba nta gihindutse, ikaba yarashegeshwe muri iyi minsi n’aya mafaranga yakuraga muri AZAM TV.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rifite abakozi 32 bahoraho, rikaba riherutse gushyira ku isoko umwanya w’umukozi ushinzwe ubucuruzi n’uwayifasha mu birebana no kumenyekanisha ibyo bakora ndetse no kuyihuza n’abayigana, akazaba ashinzwe n’itangazamakuru.

Buri mwaka,FERWAFA ihabwa miliyoni y’amadorali na FIFA, kimwe cya kabiri cy’aya mafaranga akaba ajya mu mirimo ya buri munsi no guhemba abakozi b’iri shyirahamwe.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Abraham

    guterura inkuru yose uko yakabaye ukayitereka kuri siteuyikuye ku kindi gutangazamakuru nta n’akantu uhinduyemo nawe nk’umuntu utekereza kweli??

    1 month ago

Inzindi nkuru

Rayon Sports yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’Intwari 2020

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko itazitabira irushanwa ry’Igikombe...
24 January 2020 Yasuwe: 2178 5

FERWAFA yatangaje uko amakipe azahura mu gikombe cy’Amahoro

Ku cyicaro cya FERWAFA habereye Tombola y’uko amakipe agomba guhura mu...
24 January 2020 Yasuwe: 1435 0

Jose Mourinho yarakaje abakinnyi ba Tottenham kubera mugenzi wabo amereye...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,biravugwa ko yatangiye gutakarizwa...
24 January 2020 Yasuwe: 2559 1

Rayon Sports ishobora kudakina igikombe cy’Intwari uyu mwaka

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwamaze kwandikira ishyirahamwe...
23 January 2020 Yasuwe: 5707 4

Haruna Niyonzima nyuma yo kuva muri AS Kigali yongeye guha ibyishimo...

Haruna Niyonzima wasubiye mu ikipe ya Yanga Africans SC yandikiyemo...
23 January 2020 Yasuwe: 3445 0

Ikipe yo mu Misiri yaciye agahigo ko gusinyisha umukinnyi wa mbere ushaje...

Ikipe y’umupira w’amaguru yo mu kiciro ya gatatu yitwa 6th October Fc yaguze...
23 January 2020 Yasuwe: 2325 0