skol
fortebet

Andre Gomes yaraye agize imvune yateye isi yose ubwoba-IFOTO

Yanditswe: Monday 04, Nov 2019

Sponsored Ad

skol

Umunya-Portugal Andre Gomes ukinira Everton yo mu gihugu cy’Ubwongereza, yagize imvune yateye isi yose ubwoba ubwo ikipe ye yakinaga na Tottenham Hot Spur, mu mukino w’umunsi wa 11 wa shampiyona y’Abongereza.

Sponsored Ad

Ni umukino warangiye amakipe yombi aguye miswi igitego 1-1.

Tottenham ni yo yabanje gufungura amazamu ibifashijwemo na Dele Ali, mbere y’uko Cenk Tosun yishyurira Everton ku munota wa 90 w’umukino.

Andre Gomes yavunitse ku munota wa 79 w’umukino, ubwo yakorerwagaho ikosa rikomeye n’Umunya-Koreya y’Epfo Son Heung-min waje kwerekwa ikarita itukura n’umusifuzi Martin Atiknson, agasohoka mu kibuga arira.

Gomes yaviriweho inda imwe na Son cyo kimwe n’Umunya-Cote d’Ivoire Serge Aurier wagaragaye ashima Imana mbere yo gusohoka mu kibuga asimbuye.

Abakinnyi ba Everton na Tottenham bagize ubwoba bukomeye ubwo Gomes yaborogaga akimara kuvunika.

Birakekwa ko uyu musore wahoze akinira FC Barcelona ashobora kuba yacitse akaguru.

Kuba Heung Son-Min yari yabanje kwerekwa ikarita y’umuhondo nyuma ikaguranwa itukura, ubuyobozi bwa Premier league bwasobanuye ko byari ukurengera Gomes wavunitse bikomeye bigizwemo uruhare n’uyu munya Koreya wabanje kumukorera ikosa.

Abakunzi ba ruhago mu mpande zose z’isi batewe ubwoba n’imvune y’uriya munya-Portugal, bityo bakaba bari gutambutsa ubutumwa butandukanye bamwifuriza gukira vuba.

Mauricio Pochettino utoza Tottenham na we yihanganishije uyu musore nyuma y’umukino, avuga ko ibyamubayeho byari bibi cyane ariko akaba amwifuriza kumererwa neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa