skol
fortebet

Andrea Pirlo yagizwe umutoza mushya wa Juventus asimbuye Sarri

Yanditswe: Sunday 09, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kizigenza mu mupira w’amaguru mu Butaliyani by’umwihariko muri Juventus na AC Milan,Andrea Pirlo,niwe wagiriwe icyizere cyo gusimbura Maurizio Sarri mu ikipe ya Juventus mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Andrea Pirlo wari umaze iminsi 9 gusa agizwe umutoza w’abatarengeje imyaka 23 yatunguwe na telefoni ya Perezida wa Juventus,Andrea Agnelli,imubwira ko yagizwe umutoza w’ikipe nkuru.

Pirlo yahawe akazi ko kuba umutoza mukuru w’ikipe ya Juventus mu gihe kingana n’imyaka ibiri izamugeza tariki 30 Kamena 2022.

Juventus yafashe icyemezo cyo kwirukana Maurizio Sarri, wari umutoza wayo, ni nyuma y’uko isezerewe na Lyon muri 1/8 cy’amarushanwa ya UEFA Champions League.

Mu itangazo Juventus yashyize ahagaragara yagize iti “Andrea Pirlo ni umutoza mushya wa Juventus. Uyu mugabo w’imyaka 41 wavukiye i Flero mu Ntara ya Brescia, Pirlo yagize kariyeri y’umunyabigwi nk’umukinnyi, kuko byamufashije gutwara buri kimwe guhera kuri Champions League kugeza ku gikombe cy’Isi mu 2006. Mu gihe cy’imyaka 4 akina hagati muri Juventus, Pirlo yegukanye ibikombe byinshi bya shampiyona, igikombe cy’igihugu ndegse n’ibikombe bibiri biruta ibindi mu Butaliyani.”Amahitamo y’uyu munsi yagendeye ku kuba twizeye ko Pirlo afite icyo bisaba ngo ayobore ahereye ku ntangiriro ye ku ntebe y’abasimbura, inararibonye ndetse n’abakinnyi bafite impano hagamijwe kugera ku ntsinzi nshya.”

Pirlo yahawe aka kazi byavugwaga ko gashobora guhabwa uwahoze atozaTottenham,Mauricio Pochettino cyangwa Pep Guardiola utoza Manchester City.

Pirlo yakiniye imyaka 4 Juventus nyuma yo kuyigeramo avuye muri AC Milan mu mwaka wa 2011.

Uyu mugabo w’imyaka 41 amaze gufasha Juventus gutwara Serie A enye,yahisemo kujya gusoreza umupira mu ikipe ya New York City yakiniye imyaka 2 ahita amanika inkweto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa