skol
Kigali
startimes

Anele Ngcongca wakiniye ikipe y’igihugu y’Afurika y’epfo yahitanwe n’impanuka

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 23 November 2020 Yasuwe: 3480

Uwari myugariro wa Mamelodi Sundowns n’ikipe y’igihugu y’Afurika y’Epfo [Bafana Bafana] yahitanwe n’impanuka y’imodoka ku myaka ye 33 nkuko byatangajwe muri iki gitondo cyo kuwa Mbere.


Uyu myugariro wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo yakoreye impanuka yahitanye ubuzima bwe ahitwa KwaZulu-Natal.

Mu mpera z’icyumweru gishize,Bwana Ngcongca yari mu mujyi wa Durban aho yashakaga gusinyira AmaZulu nk’intizanyo ya Sundowns.

Uyu mugabo yagombaga kwerekanwa nk’umukinnyi mushya w’iyi kipe mu cyumweru gishize ariko ntibyakunze kuko iyi kipe yari ifitanye umukino na Sundowns yakiniraga kuri iki cyumweru ndetse ngo ntiyari yemerewe guhangana n’ikipe yahozemo.

Nyuma y’aho AmaZulu itsindiwe ibitego 4-3 na Sundowns kuri iki cyumweru,byari byitezwe ko uyu mukinnyi yerekanwa muri iki cyumweru.

Anele Ngcongca yakinnye imikino 300 mu makipe atandukanye ku mugabane w’I Burayi arimo Genk mu Bubiligi n’ayo mu Bufaransa ndetse yanakinnye UEFA Champions League muri 2012.

Yagarutse muri Mamelodi Sundowns muri 2016 nk’intizanyo ya Troyes yo mu Bufaransa.Ari kumwe na Pitso Mosimane,yatwaye ibikombe 3 byo muri Afurika y’epfo birimo PSL,Nedbank Cup na Telkom Knockout Cup.Yatsindiye Sundowns igitego 1 mu mikino 42 yayikiniye.

Anele Ngcongca yahamagawe inshuro 53 muri Bafana Bafana.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

U Rwanda rwamenye ikipe bizahura muri ¼ cya CHAN 2020

Ikipe y’igihugu Amavubi izahura na Guinea yayoboye itsinda rya D mu mikino...
27 January 2021 Yasuwe: 5137 0

Real Madrid yatije Arsenal umukinnyi w’umuhanga wo kuziba icyuho cya Mesut...

Ikipe ya Arsenal yamaze gutangaza ko yamaze gutizwa umunya Norway, Martin...
27 January 2021 Yasuwe: 3778 0

Romelu Lukaku na Zlatan Ibrahimovic bashwanye bigera ubwo batukana ku...

Ba rutahizamu 2 bakinannye muri Manchester United, Romelu Lukaku na Zlatan...
27 January 2021 Yasuwe: 5075 0

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo nawe yinjiye mu bucuruzi [AMAFOTO]

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yashoye amafaranga...
27 January 2021 Yasuwe: 4695 0

Ibyishimo Sugira Ernest yahaye Abanyarwanda byatumye umuhanzikazi amusaba...

Rutahizamu Sugira Ernest usanzwe azwiho gukora ibitangaza mu ikipe y’igihugu...
27 January 2021 Yasuwe: 8098 2

Intsinzi y’Amavubi yatumye AbanyaKigali bava muri Guma mu rugo birara mu...

Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Kigali bataherukaga gushimishwa...
27 January 2021 Yasuwe: 8622 0