skol
fortebet

APR FC igiye gukina na Mukura VS idafite abakinnyi bayo batatu

Yanditswe: Saturday 25, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Ikipe y’ingabo z’igihugu yasoje imyitozo ya nyuma yabereye ku kibuga cy’imyotozo cya Shyorongi, ikaba irakina na Mukura VS yitegura umukino w’igikombe cyUbutwari 2020 irakina kuri uyu wa Gatandatu Tariki ya 25 Mutarama 2020 idafite abakinnyi bayo babairi basanzwe babanzamo.

Sponsored Ad

Nk’uko bitangazwa na muganga wa APR FC, Seifu ategerejwe mu myitozo ku wa Mbere w’icyumweru gitaha, mu gihe Mugunga Yves we ari mu mpera z’icyo cyumweru. Biramutse bigenze gutya, bikaba bisobanura ko aba basore bombi batazagaragara mu gikombe cyUbutwari 2020.

Rutahizamu Nizeyimana Djuma we akaba yagize akabazo koroheje k’uburwayi bwo mu nda, byatumye nawe atagaragara mu myitozo yo kuri uyu wa Gatanu, bikaba bituma asiba umukino barakina na Mukura VS.

Igikombe cy’Ubutwari 2020 kizakinwa mu buryo bwa shampiyona aho amakipe yose azahura hagati yayo, ku munsi wa nyuma hazabarwe umubare w’amanota n’ibitego buri kipe izigamye, maze hamenyekane uwegukana igikombe.

Mu gihe kandi amakipe aramutse anganyije ibitego mu minota 90 yagenwe hahita hitabazwa penaliti hatiriwe hiyambazwa iminota 30 yinyongera isanzwe ikinwa mu duce tubiri .

Imikino yose y’iri rushanwa ry’iminsi ine izakinirwa kuri Stade ya Kigali guhera ku wa 25 Mutarama 2020 kugeza ku wa 1 Gashyantare 2020. Ikipe izaba iya mbere izahabwa igikombe na miliyoni esheshatu z’amafaranga nk’uko byagenze muri 2018, igikombe cy’umwaka ushize kikaba cyaregukanywe na APR FC itsinze Rayon Sports igitego 1-0.

Iri rushanwa ryitiriwe Intwari z’igihugu ritegurwa ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’ishimwe (CHENO).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa