skol
fortebet

APR FC izabanza kwakira Rayon Sports muri shampiyona [INGENGABIHE]

Yanditswe: Wednesday 25, Nov 2020

Sponsored Ad

Hamaze kujya hanze ingengabihe y’uko amakipe azahura mu mikino ibanza ya Shampiyona y’u Rwanda izatangira kuwa 04 Ukuboza 2020 nubwo bitaratangazwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Sponsored Ad

Amakipe y’ibigugu mu Rwanda ariyo APR FC na Rayon Sports azatangira shampiyona ya 2020/2021 ahura n’amakipe yazamutse aho Rayon Sports ikundwa na benshi mu Rwanda izatangira isura Rutsiro FC mu gihe APR FC ifite ibikombe byinshi mu Rwanda izatangira yesurana na Gorilla FC.

APR FC yagombaga gutangira shampiyona ihura na Musanze FC ariko uyu mukino wasubitswe kubera ko izaba ikina na Gor Mahia mu mukino wo kwishyura wa CAF Champions League bityo izatangira shampiyona ikina na Gorilla FC ku munsi wa kabiri.

Ku wa Kabiri ni bwo habaye inama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA n’abayobozi b’amakipe, aho mu byaganiriweho harimo kurebera hamwe ingengabihe ya Shampiyona ya 2020/21 izatangira tariki ya 4 Ukuboza 2020.

Uyu munsi nibwo hajya hanze ingengabihe irambuye y’uko amakipe yose azahura mu gice kibanza cya shampiyona nkuko amakuru agera ku Umuryango abitangaza.

Undi mukino uzasubikwa ku munsi wa mbere ni uwari kuzahuza AS Kigali na Police FC, ariko ikipe y’Umujyi wa Kigali izakira Orapa United yo muri Botswana muri CAF Confederation Cup.

Biteganyijwe ko umukino uba utegerejwe na benshi, hagati ya APR FC na Rayon Sports, uzaba nyuma gato ya Noheli,kuwa 27 Ukuboza 2020,ubwo hazaba hakinwa umunsi wa munani wa Shampiyona, ndetse hazahita hafatwa ikiruhuko cyo gutegura ikipe y’Igihugu izitabira CHAN muri Cameroun.

Uko amakipe azahura ku munsi wa mbere wa Shampiyona:

AS Muhanga vs Etincelles FC
Rutsiro FC vs Rayon Sports FC
Mukura VS vs Kiyovu SC
Sunrise FC vs Gasogi United
AS Kigali vs Police FC (wasubitswe)
Espoir FC vs Bugesera FC
Marines FC vs Gorilla FC
APR FC vs Musanze FC (wasubitswe)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa