skol
fortebet

APR FC na Rayon Sports zigiye kongera zicakirane

Yanditswe: Tuesday 21, Jan 2020

Sponsored Ad

skol

Irushanwa ryo guhatanira igikombe cy’Ubutwari rizakinwa n’amakipe ane ya mbere mu mwaka w’imikino ushize, riteganyijwe gutangira tariki 25 Mutarama rikazajya ribera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Sponsored Ad

Iri rushanwa ryateguwe na FERWAFA ku bufatanye na Komisiyo y’igihugu y’imidari n’impeta z’ishimwe (CHENO) mu rwego rwo gufasha abanyarwanda n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kwizihiza umunsi wahariwe intwari z’igihugu.

Amakipe ane azahatanira iki gikombe ni Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona, APR FC, yabaye iya kabiri, Mukura VS yabaye iya gatatu ndetse na Police FC yabaye iya kane.

Imiterere y’iri rushanwa ni uko buri kipe izakina nindi, ku munsi wa mbere ni ukuvuga tariki 25 Mutarama, Rayon Sports izakina na Police FC mu gihe APF FC izaba ikina na Mukura VS. Imikino ya kabiri izaba tariki 28 Mutarama aho APR FC izakina na Police FC, Rayon Sports ikine na Mukura VS.

Imikino ya nyuma izaba ku munsi w’intwari tariki 01 Gashyantare ari na wo abantu benshi bahanze amaso kuko APR FC izakina na mukeba wayo w’ibihe byose Rayon Sports mu gihe Mukura VS izakina na Police FC.

Ikipe izatwara igikombe ni izaba ifite amanota menshi, mu gihe amakipe yanganya amanota hazarebwa ifite ibitego byinshi.

Ikipe izatwara igikombe izahabwa amafaranga angana na miliyoni 6 n’imidari ya zahabu, iya kabiri izahabwa miliyoni 3 n’imidari ya bronze, iya gatatu ihabwe miliyoni 2 mu gihe iya kane izahabwa miliyoni 1.

APR FC ni yo ifite iki gikombe cy’umwaka ushize, yagitwaye ifite amanota 6 mu gihe Rayon Sports igiheruka mu 2018.

Uko amakipe azahura

Umunsi wa mbere , Tariki 25 Mutarama 2020

Mukura VS&L vs APR FC (Kigali Stadium, 15:00)
Police FC vs Rayon Sports FC (Kigali Stadium, 18:00)

Umunsi wa 2, tariki 28, 2020

Rayon Sports FC vs Mukura VS&L (Kigali Stadium, 15:00)
Police FC vs APR FC (Kigali Stadium, 18:00)

Ku munsi w’intwari, tariki 01, 2020

Mukura VS&L vs Police FC (Kigali Stadium, 15:00)
Rayon Sports FC vs APR FC (Kigali Stadium, 18:00)

Ibitekerezo

  • Gikundiro izatwara icyi gikombe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa