skol
fortebet

APR FC yatije rutahizamu Sugira Ernest mu ikipe ya Rayon Sports

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC ihagaze neza kurusha izindi muri shampiyona y’uyu mwaka yafashe umwanzuro wo gutiza rutahizamu wayo Sugira Ernest mu ikipe ya Rayon Sports mu gihe kingana n’amezi 18 asigaye ku masezerano uyu mukinnyi yagiranye nayo.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha urubuga rwa Rayon Sports,amasezerano yo gutizwa uyu mukinnyi yashyizweho umukono na ‘CEO’ wa Rayon Sports Itangishaka Bernard King n’umunyamabanga mukuru wa APR FC Lt Col Sekaramba Sylvestre.Uyu rutahizamu w’imyaka 28 uzakinira Rayon Sports kugera mu mpeshyi ya 2021.

Ibi biganiro byarangiye abayobozi b’amakipe yombi bemeranyije ko uyu rutahizamu yerekeza muri Rayon Sports mu mezi 18 ari imbere nubwo we atabishakaga ariyo mpamvu ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize yitangarije ubwe ko yerekeje mu ikipe ya Police FC kandi bitabaye.

Sugira yari amaze amezi 2 mu bihano yahawe n’ubuyobozi bwe butishimiye amagambo yatangaje ko yisanga mu Mavubi kurusha muri APR FC yamuhembaga.

Sugira Ernest ntiyagize amahirwe yo guhuza n’umutoza Adil Mohamed,wamukinishije umukino umwe muri shampiyona y’uyu mwaka ubundi agatangira kumukura muri 18.

Rutahizamu Sugira agomba gukora cyane kugira ngo azabone amahirwe yo kujya mu bakinnyi 23 bazerekeza mu mikino ya CHAN 2020 izabera muri Cameroon muri Mata 2020 cyane ko ariwe wayafashije kubona itike atsinze ibitego 2-1 byasezereye Ethiopia mu mikino yombi.

Ibitekerezo

  • Birakaze pee. Gusa wenda aho azahisanga. gusa uyu musore akeneye umujyanama muzima kuko yamaze kumva arenze urugero. gusa aho ugiye ntacyo mpakwijeje

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa