skol
fortebet

APR FC yafatiye ingamba zikomeye abakinnyi n’abatoza kubera gutsindwa umusubirizo

Yanditswe: Monday 27, May 2019

Sponsored Ad

Kuri iki cyumweru ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwakoze inama y’igitaraganya yafatiwemo imyanzuro ikomeye irimo guhagarika by’igihe gito imishara y’abakinnyi kugira ngo bisubireho batware igikombe cy’Amahoro.

Sponsored Ad

Abayobozi b’ikipe ya APR FC bafashe umwanya bagirana inama n’abakinnyi muri gahunda yo kureba icyakosorwa mu maguru mashya kugira ngo bongere basubire mu bihe by’intsinzi.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Inyarwanda abitangaza, muri iyi nama hafatiwemo ingamba zikarishye kugira ngo nibura iyi kipe izabone itike iyijyana mu mikino Nyafurika ihuza amakipe yatwaye ibikombe by’ibihugu (Total CAF Confederation Cup) kuko amahirwe asigaye mu kuba batwara igikombe cy’Amahoro 2019.

Imwe mu myanzuro yafashwe n’Ubuyobozi bwa APR FC irimo ko:

1.Mu gihe APR FC itaratsinda Police FC mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona 2018-2019, abakinnyi bayo batazabona umushahara wa Gicurasi 2019 ku matariki basanzwe bamenyereye.

2.Mu gihe kandi ikipe ya APR FC yatakaza umukino ifitanye na Police FC ku wa 1 Kamena 2019, bazakomeza kubaho batabona umushahara kugeza igihe bazaba babashije gutwara igikombe cy’Amahoro 2019. Bitaba ibyo, ubwo bakazamenyeshwa ikizakurikira nyuma. Izi gahunda zirareba abatoza n’abakinnyi.

3.Muri iyi nama yitabiriwe n’abakinnyi bose ba APR FC usibye Issa Bigirimana rutahizamu w’iyi kipe bivugwa ko ashobora kuba ari hanze y’u Rwanda mu buryo butazwi n’ikipe bityo akaba agomba guhanwa mu gihe cya vuba.

4. Inama yanzuye ko kandi hari abakinnyi bagomba kuzasezererwa muri APR FC ubwo umwaka w’imikino uzaba urangiye kugira ngo bajye gushakira ahandi. Iyi ngingo izibanda cyane ku bakinnyi basoje amasezerano yabo bityo bakaba bari bategereje kubona andi nk’uko amakuru abihamya.

Iyi nama yabaye mu muhezo, kuko nta tangazamakuru ryari ryemewe cyangwa undi muntu udafite aho ahurira bya hafi n’iyi kipe,ntiyigeze ivuga ku kibazo cy’umutoza Zlatko Krmpotic kuko APR FC imwirukanye yamuha akayabo k’impozamarira kubera amasezerano bagiranye.

Iyi nama yaje ikurikirana nuko APR FC yatsinzwe na Espoir FC ibitego 2-1 byaje bikurikira gutsindwa na AS Muhanga ibitego 2-1.

Inkuru ya Inyarwanda.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa