skol
fortebet

APR FC yagarutse mu irushanwa ry’Agaciro nyuma y’umwanzuro FERWAFA yafashe

Yanditswe: Thursday 29, Aug 2019

Sponsored Ad

NKuko amakuru dukesha ikinyamakuru Fun Club abitangaza,FERWAFA yahinduye amataliki y’imikino y’irushanwa Agaciro,bituma n’ikipe ya APR FC nayo ihindura umwanzuro yari yafashe wo kurisezeramo.

Sponsored Ad

FERWAFA yafashe umwanzuro w’uko iri rushanwa rizakinwa mu minsi ibiri ku matariki ya 13 na 15 Nzeri, aho kuba 12, 15 na 25 nkuko byari byemejwe kuri gahunda ya mbere,bituma APR FC yemera kurigarukamo.

APR FC yari yasezeye mu irushanwa ry’Agaciro kubera impamvu zinyuranye zirimo abakinnyi bayo bavunikiye mu mikino ya gisirikare yabereye muri Kenya ndetse n’abari mu ikipe y’igihugu bazaba bafite umunaniro.

Ku itariki ya 13 Nzeri amakipe aya makipe yose uko ari 4 azahura mu gisa na ½ cy’irushanwa maze amakipe atsinze ahurire ku mukino wa nyuma tarikiya 15 Nzeri 2019.

Mu ibaruwa APR FC yandikiye FERWAFA kuwa 27 Kanama 2019,umunyamabanga w’iyi kipe, Lt. Col Sekaramba Sylvestre, yamenyesheje FERWAFA ko bafite abakinnyi benshi bavunikiye mu mikino ya gisirikare baherukamo muri Kenya no mu gikombe cy’Amahoro bityo bakeneye igihe kugira ngo bakire neza bazabashe kwitwara neza muri shampiyona izatangira mu Kwakira.

APR FC yavuze kandi ko ifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu, bityo ko byagorana kwitegura iyi mikino nta bakinnyi bahagije bafite ariyo mpamvu bahisemo kutazitabira Agaciro gasanzwe gahira mukeba Rayon Sports.

Abakinnyi barimo Nshuti Innocent na Nizeyimana Djuma, Mushimiyimana Mohamed bafite imvune mu gihe abarimo Rwabugiri Omar, Manzi Thierry, Ombolenga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Butera Andrew, Niyonzima Oliver Sefu, Manishimwe Djabel ndetse

Ibitekerezo

  • inkuru niyuzuye LIVE - TOMBOLA YA ZILIGE, #UCLdraw

    ⭐️ GROUP A ⭐️

    🇫🇷 Paris
    🇪🇸 Real Madrid
    🇧🇪 Club Brugge
    🇹🇷 Galatasaray

    ⭐️ GROUP B ⭐️

    🇩🇪 Bayern
    🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿 Tottenham
    🇬🇷 Olympiacos
    🇷🇸 Crvena zvezda

    ⭐️ GROUP C ⭐️

    🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿 Man. City
    🇺🇦 Shakhtar Donetsk
    🇭🇷 GNK Dinamo
    🇮🇹 Atalanta

    ⭐️ GROUP D ⭐️

    🇮🇹 Juventus
    🇪🇸 Atlético
    🇩🇪 Leverkusen
    🇷🇺 Lokomotiv Moskva

    ⭐️ GROUP E ⭐️

    🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿 Liverpool
    🇮🇹 Napoli
    🇦🇹 Salzburg
    🇧🇪 Genk

    ⭐️ GROUP F ⭐️

    🇪🇸 Barcelona
    🇩🇪 Dortmund
    🇮🇹 Inter
    🇨🇿 Slavia Praha

    ⭐️ GROUP G ⭐️

    🇷🇺 Zenit
    🇵🇹 Benfica
    🇫🇷 Lyon
    🇩🇪 Leipzig

    ⭐️ GROUP H ⭐️

    🏴󠁧󠁢󠁥󠁮󠁧󠁿 Chelsea
    🇳🇱 Ajax
    🇪🇸 Valencia
    🇫🇷 LOSC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa