skol
fortebet

APR FC yaharuye neza inzira iyerekeza mu rugamba izahanganamo na Rayon Sports

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya APR FC yashimangiye umwanya wa mbere muri shampiyona y’u Rwanda nyuma yo kugorwa bikomeye na Heroes FC itahabwaga amahirwe mu mukino w’umunsi wa 14 yayitsinzemo igitego 1-0.

Sponsored Ad

APR FC yari yerekeje mu Bugesera guhangana na Heroes FC,yahavanye ishema,kuko yatsinze igitego 1-0 ku munota wa 13 w’umukino ibifashijwemo na Manishimwe Djabel wahiriwe n’iki kibuga cyo muri aka karere.

APR FC yatangiye uyu mukino iri ku rwego rwo hejuru,igahusha uburyo bubiri mu minota 5 ya mbere y’umukino,yafunguye amazamu hakiri kare bituma benshi mu bakunzi ba ruhago bemeza ko igiye kunyagira iyi kipe izamutse uyu mwaka.

Ku munota wa37w’umukino,APR FC yahushije igitego cyabazwe,ubwo Manishimwe Djabel yahinduraga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, Usengimana Danny awutera mu izamu n’umutwe ariko ba myugariro ba Heroes bawukuramo utararenga umurongo.

Mu gice cya kabiri APR FC yagarutse ifite gahunda yo gushaka ibindi bitego gusa igorwa n’uko na Heroes yaherukaga kunyagirwa na Rayon Sports ibitego 4-1 yari ihagaze neza ndetse yo inashaka kwishyura igitego.

Ku munota wa nyuma w’umukino,Heroes yari ikoze mu jisho APR FC ubwo Uwiduhaye Abubacar yari asigaranye n’umunyezamu Rwabugiri Umar,aho kumuroba atera hejuru umupira.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Gatandatu,Gasogi United yanganyije na AS Kigali igitego 1-1 mu gihe Bugesera FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 34 ku mwanya wa mbere wa shampiyona aho ikurikiwe na Rayon Sports na 28.ku mwanya wa 3 hari Police FC na 26. Heroes FC yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota umunani.

APR FC izagaruka mu kibuga ku munsi wa 15, tariki ya 21 Ukuboza, yakira Rayon Sports mu mukino witezwe na benshi.

Imikino iteganyijwe kuri iki cyumweru:

Rayon Sports vs Mukura VS
Kiyovu Sports vs Police FC
Musanze vs Etincelles
Sunrise vs Marines
Espoir vs AS Muhanga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa