skol
fortebet

APR FC yatangaje impamvu yemeye gutiza Sugira Ernest umukeba Rayon Sports

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 30 Ukuboza 2019,ikipe ya APR FC yemeye gutiza rutahizamu wayo Sugira Ernest mukeba wayo Rayon Sports bahora bahanganira ibikombe bikinirwa mu Rwanda mu gihe kingana n’amezi 18.

Sponsored Ad

Nkuko byatangajwe n’urubuga rw’iyi kipe y’ingabo z’igihugu,bemeye gutiza uyu mukinnyi Rayon Sports kubera ko ariyo yanditse mbere imusaba.

Uru rubuga rwagize ruti “Nk’uko ibarwa Rayon Sports yandikiye APR FC ibigaragaza, ikipe y’ingabo z’igihugu yahisemo gutiza Sugira Ernest muri Rayon Sports kuko iyi kipe ari yo yanditse mbere y’andi makipe yifuzaga gutizwa uyu rutahizamu.

Ikipe y’ingabo z’igihugu yakiriye ibarwa ya Rayon Sports Tariki 26 Ukuboza, mu gihe ikipe ya Gasogi United yanditse Tariki ya 28 naho Police FC yo yandika Tariki ya 29 Ukuboza 2019.”

Rayon Sports yatiye Sugira kugira ngo ayifashe mu gice cya kabiri cya shampiyona cyane ko rutahizamu wayo Micheal Sarpong azerekeza mu Bushinwa taliki ya 02 Mutarama 2020.

Umuvugizi wa Rayon Sports,Nkurunziza JP yabwiye abanyamakuru ati “Twari turi gushaka igisubizo kubera ko umwe mu bataha izamu bacu agiye.Kimwe mu bisubizo twabonye ni rutahizamu Sugira Ernest w’ikipe y’igihugu,Amavubi.Tumaze kugirana amasezerano n’ikipe ya APR FC imudutije igihe cyose yari asigaje.Icyo twishimira nk’ubuyobozi bwa Rayon Sports nuko tubonye rutahizamu mwiza.

Tubonye rutahizamu twifuzaga kuko abatoza bacu batugaragarije ko ari umukinnyi bifuza.Urebye ku gihagararo cye n’ibitego yatsindaga.Niwe wahaye itike ya CHAN 2020 Amavubi.Twishimiye ko tubonye umukinnyi mwiza.”

Uyu muvugizi yavuze ko imikoranire y’amakipe yombi mu kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda ari myiza gusa yanze kuvuga ibyo bemereye Sugira wifuzaga kwigira muri Police FC.



Rayon Sports yatiye Sugira hakiri kare

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa