Kigali

APR FC yatangiye neza urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari inyagira Mukura VS

Imyidagaduro   Yanditswe na: 25 January 2020 Yasuwe: 3915

Ikipe ya APR FC yatangiye urugendo rwo kwisubiza igikombe cy’Intwari inyagira Mukura VS ibitego 3-1 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu.



Nyuma yo kwikura mu irushanwa kwa Rayon Sports basanzwe bahangana,APR FC yatangiye igikombe cy’Intwari itanga ubutumwa,inyagira Mukura VS ibitego 3-1.

Ikipe ya Mukura VS niyo yabanje gufungura amazamu ku munota wa 35 ku gitego yatsindiwe na Ntwari Evode winjiranye Mutsinzi Ange mu rubuga rw’amahina, aroba umunyezamu Rwabugiri, umupira uruhukira mu izamu.

Nyuma y’iminota ibiri gusa,APR FC yahise yishyura ibifashijwemo na Byiringiro Lague waciye mu rihumye ba myugariro ba Mukura VS.

APR FC ihagaze neza kurusha izindi kipe mu Rwanda, yabonye igitego cya kabiri mbere y’uko igice cya mbere kirangira gitsinzwe na Usengimana Danny n’umutwe.

Ku munota wa 85 Nshuti Innocent yatsindiye APR FC igitego cya gatatu,ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina,umukino urangira ari 3-1.

Muri iri rushanwa ry’intwari,amakipe ane yaryitabiriye azahura yose,izagira amanota menshi kurusha izindi yegukane igikombe ku munsi w’Intwari uba buri mwaka taliki ya 01 Gashyantare.

Mukura Victory Sports izagaruka mu kibuga ku wa Kabiri tariki ya 28 Mutarama 2020, ihura na Kiyovu Sports mu gihe APR FC izahura na Police FC.

Mu wundi mukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu Kiyovu Sports yasimbuye Rayon Sports yatinzwe na Police FC ibitego 2-1. Police FC yatsindiwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 03 na Iyabivuze Osee ku munota wa 07 mu gihe Kiyovu yatsindiwe na Saba Robert ku munota wa 72.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble Juvens

    Ubu n’ubutumwa Bwiza bugenewe Kiyovu na Police kugeza umunsi w’ibirori dutambagirana isheja dushikirizwa igikombe k’umunsi nyirizina w’Intwari

    1 month ago
  • chat_bubble Seth

    APR FC nzakugwa inyuma mpaka. Intsinzi.. Umurava.

    1 month ago
  • chat_bubble Kakule

    Nyamara Gasenyi nako Kigwari FC barebye kure bikuramo mbere y’igihe banga kwandagazwa. Mukura yo se ntiyari gushobora kwitambika kuri Gitinyiro. Reka dukomeze uburyohe k’umukino ukurikiraho Police Fc vs Kiyovu.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda ’AMAVUBI’ yafatiwe ibihano...

Rutahizamu w’ikipe y’igihgu y’u Rwanda Amavubi, Kagere Meddie unakinira ikipe...
26 February 2020 Yasuwe: 2397 0

Umwe mu bakinnyi ba PSG yahishuye uburyo mugenzi we Angel Di Maria yanga...

Umunyezamu wa PSG witwa Marcin Bulka yavuze ko mugenzi we bakinana Angel Di...
26 February 2020 Yasuwe: 946 0

Casa Mbungo yagizwe umutoza mushya wa Rayon Sports [Yavuguruwe]

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gutangaza ko Umunyarwanda Casa Mbungo wari...
26 February 2020 Yasuwe: 2563 0

Rayon Sports yirukanye myugariro wayo imuziza imyitwarire mibi

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yamaz gutandukana na myugariro wayo...
26 February 2020 Yasuwe: 2240 0

Champions League: Bayern Munich yandagarije Chelsea FC ku kibuga cyayo ,FC...

Ikipe ya Chelsea FC yahuye n’iminota 45 mibi cyane mu mateka yayo, kuko mu...
26 February 2020 Yasuwe: 1758 0

Youri Djorkaeff wahesheje Ubufaransa igikombe cy’isi 1998 agiye gusura u...

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye mu ikipe y’Ubufaransa, Youri Djorkaeff,...
25 February 2020 Yasuwe: 1588 0