skol
fortebet

APR FC yerekanye ku mugaragaro umutoza mushya n’abakinnyi bane bashya yasinyishije

Yanditswe: Friday 08, Feb 2019

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatanu ikipe ya APR FC yamurikiye abakinnyi bayo umutoza wayo mushya Zlatko Krmpotić w’imyaka 60 ukomoka muri Serbia ndetse n’abakinnyi bashya bagera kuri 4 barimo Usengimana Danny,Nshuti Innocent yagaruye,Niyonzima Ally na Iragire Ramadhan myugariro w’Umunyarwanda wakinaga muri Atlético Olympic Football Club y’i Burundi.

Sponsored Ad

Umutoza Zlatko Krmpotić yeretswe abanyamakuru, ahita atangaza ko atazagorwa no kumenyera APR FC kuko amaze igihe ayikurikirana ndetse yiteguye kuyigeza kure mu marushanwa ya CAF.

Yagize ati “Nishimiye kuba ndi muri APR FC, ikipe nziza mu Rwanda. Nzatanga ibyo mfite byose. Mfite ubunararibonye bwo gutanga ibyiza kuri iyi kipe ikaba yatwara ibikombe no kwitwara neza mu marushanwa mpuzamahanga.Nzi byinshi kuri APR FC ariko ibyinshi bizavugirwa ku kibuga kuko niho akenshi umuntu agaragariza ibyo azi.

Ndi umutoza ukunda umukino usatira, ku buryo gutsinda igitego kimwe mu gice cya mbere abakinnyi bagakina bugarira iminota irenga 50 nkuko byagenze mu mikino APR FC iheruka gukina, njye simbyemera.”

APR FC yasinyishije amasezerano y’umwaka n’igice ndetse biravugwa ko yiteguye gutiza abakinnyi 2 gusa muri uku kwezi kwa kabiri.

Jimmy Mulisa wari umaze igihe kinini ari umutoza mukuru araba umutoza wa mbere wungirije w’uyu munya Serbia bivugwa ko yaranzwe na Ljubomir Petrovic wahoza atoza APR FC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa