skol
fortebet

Arsenal iri mu bihe bibi yasinyishije abakinnyi 2 inongerera amasezerano David Luiz

Yanditswe: Wednesday 24, Jun 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yatangaje ko yamaze gusinyisha amasezerano y’imyaka 4 abakinnyi 2 yari yatiye barimo Pablo Mali na Cedric Soares ndetse ngo yongereye David Luiz. Amasezerano y’umwaka 1.

Sponsored Ad

Arsenal imaze gutsindwa imikino 2 iheruka gukina nyuma ya guma mu rugo,yamaze kumvikana na Pablo Mali na Cedric Soares basinya imyaka 4 kuyikinira.

Iyi kipe yo mu mujyi wa London yavuze ko Dani Ceballos azayikinira kugeza uyu mwaka w’imikino urangiye.

Umuyobozi wa tekinike wa Arsenal,Edu yagize ati “Ndishimye cyane ko tuzagumana aba bakinnyi mu mikino yo mu gihe kizaza.Babaye muri gahunda y’igihe kirekire njye na Arteta twatangije.Bazana uburinganire mu ikipe.

David n’umukinnyi w’ingenzi mu ikipe yacu.Yakinnye imikino myinshi muri uyu mwaka w’imikino kandi yatugiriye akamaro.Uburyo akinana na bagenzi be n’ubwumvikane na bagenzi be mu kibuga no hanze yacyo afasha buri wese.

Kuri Pablo tubabajwe no kuba yaravunitse ku mukino wa Manchester City. Kuva Mikel yaza,yadusabye myugariro ukinisha imoso.Twashimye Pablo,imyitwarire ye,uburyo yitoza,imyumvire ye n’ubuhanga bwe.Ikibabaje nuko afite imvune ariko turacyamufite mu gihe kizaza.

Cedric nawe azatubera umukinnyi w’ingirakamaro.Yagize ibyago agira imvune nyinshi ariko agiye kugaruka adufashe ku ruhande rw’ibumoso.Twishimiye ko na Dani azarangiza umwaka w’imikino hano.”

Cedric w’imyaka 28 na Pablo Mari wa 26 bageze muri Arsenal muri Mutarama batiwe ariko birangiye bongereye amasezerano cyane ko iyi kipe ngo idafite gahunda yo gushora amafaranga menshi ku isoko.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa