skol
fortebet

Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda yamuritse imyambaro mishya ya Adidas izambara umwaka utaha w’imikino[AMAFOTO+VIDEO]

Yanditswe: Tuesday 02, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Arsenal isanzwe ifitanye ubufatanye n’u Rwanda mu kwamamaza ubukerarugendo , yamuritse imyambaro mishya izambara mu mwaka utaha w’imikino wa 2019/20, yakozwe n’uruganda rwa Adidas nyuma y’igihe yari imaze yambara iyu uruganda rwa Puma.

Sponsored Ad

Arsenal izakomeza kwambara imyambaro iriho amagambo ya ‘Visit Rwanda’ agamije guteza imbere ubukerarugendo bw’u Rwanda, aho impande zombi (u Rwanda na Arsenal) zimaze umwaka umwe zikorana.

Iyi myambaro mishya Arsenal izajya yambara (mu rugo) iri mu mabara y’umutuku ku mubiri hose, amaboko ari mu mabara y’umweru mu gihe ifite ikora rikoze mu mutuku n’umweru ndetse aya mabara agaruka ku maboko no ku rutugu.

Iyi myambaro yatangiye kugurishwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga ikaba iboneka ku rubuga rwa interineti rwa Arsenal na Adidas.

Iyi kipe yaherukaga kwambara imyambaro ya Adidas mu myaka 25 ishize mu gihe amasezerano yari ifitanye na Puma yarangiranye n’umwaka w’imikino ushize.

Mu gutangaza iyi myambaro mishya hifashishijwe amashusho ya filime ntoya yiswe ‘This is Home” agaragaramo abakinnyi bakiniye n’abagikinira Arsenal nka Idris Elba , Ian Wright , Tony Adams , Alexandre Lacazette , Pierre-Emerick Aubameyang , Mesut Ozil, Vivianne Miedema na Mattéo Guendouzi.

REBA HASI MU MASHUSHO ARSENAL YEREKANA UMWAMBARO MUSHYA:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa