skol
fortebet

Arsenal yagiriye ikibazo muri Norway nyuma yo gutsinda Molde

Yanditswe: Friday 27, Nov 2020

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yaraye itsindiye Molde ku kibuga cyayo muri Norway yaraye igowe no kugaruka mu gihugu cy’Ubwongereza kubera ikirere kibi bituma yongera kurara muri iki gihugu kandi ifitanye umukino ukomeye na Wolverhampton ku Cyumweru.

Sponsored Ad

Ibifashijwe na Nicolas Pépé,Nelson na Florin Balogun, Arsenal yabonye itike yo gukomeza muri 1/16 cya Europa League nyuma yo gutsinda Molde ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa kane wo mu itsinda B wabaye ku wa Kane.

Nyuma y’uyu mukino,Arsenal, yagombaga guhita itaha kugira ngo ize kwitegura umukino wa Wolves ku cyumweru ariko ntibyakunze kuko yabwiwe ko ikirere ari kibi cyane bityo igomba gusubika urugendo.

Arsenal yahise isubira kuri hotel iraharara aho yabyutse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu igaruka mu Bwongereza.

Uru rugendo rwa Arsenal rushobora kuyigiraho ingaruka mbi kuko byakomye mu nkokora imyiteguro ya shampiyona.

Arsenal yari yateguye kwerekeza muri Norway kuwa Gatatu ariko yagiye kuwa Kabiri mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho yagombaga kubanza kwipimisha iki cyorezo.

Gutsinda umukino wa Molde, byatumye Arsenal iyobora itsinda B n’amanota 12, ibona itike yo gukomeza muri 1/16 mu gihe isabwa inota rimwe gusa kugira ngo yizere kuzamuka iyoboye itsinda.

Mu mukino uzaba mu cyumweru gitaha, izahura na Rapid Vienna yo yatsinze Dundalk ibitego 3-1 ikagira amanota atandatu inganya na Molde.

Andi makipe atatu yabonye itike yo kurenga imikino y’amatsinda ni Hoffenheim yo mu itsinda L, yatsinze Slovan Liberec ibitego 2-0, Leicester City yanganyije na Braga ibitego 3-3 mu itsinda G ndetse na AS Roma yatsinze CFR Cluj ibitego 2-0 mu itsinda A.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa