skol
fortebet

Arsenal yatsinze Liverpool kuri penaliti yegukana Community Shield ya 16 mu mateka yayo

Yanditswe: Saturday 29, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yatsinze Liverpool kuri penaliti 5-4 nyuma y’aho iminota 90 yarangiye ari igitego 1-1 yegukana igikombe cya 16 cya Community shield gihuza ikipe yatwaye shampiyona ya Premier League n’iyatwaye igikombe cya FA Cup.

Sponsored Ad

Aya makipe yombi yari atandukanye mu kibuga kuko Liverpool yabanje mu kibuga abakinnyi bayo bakomeye ariko Arsenal ntiyari ifite abakinnyi bayo bose barimo nka Willian,Lacazette,Mustafi na Pepe.

Arsenal niyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Pierre Emerick Aubameyang ku munota wa 12 ariko cyaje kwishyurwa na Takumi Minamino ku munota wa 73 w’umukino.

Pierre Emerick Aubameyang ukomeje kubera igisubizo umutoza Mikel Arteta,ntarongera amasezerano muri iyi kipe ya Arsenal bivugwa ko bamaze kumvikana.
Nubwo Liverpool yayoboye umukino igihe kinini mu gihe Arsenal yacunganaga no kugarira cyane,ntiyabashije gutsinda.

Rutahizamu Sadio Mane wari ku rwego rwo hasi muri uyu mukino,yabonye amahirwe 2 yo gusigarana wenyine n’umunyezamu Martinez ariko ntiyabasha kumutsinda.

Liverpool yari hasi mu gice cya mbere,yagarutse mu cya kabiri ishaka kwishyura ndetse ibigeraho hakiri kare ariko iminota iyishirana itarabona igitego cya kabiri.

Nyuma y’iminota 90 hakurikiyeho gutera penaliti,zahiriye Arsenal yazinjije zose ibifashijwemo na Reiss Nelson,Maitland-Niles,Cedric Soares,David Luiz na Pierre Emerick Aubameyang.

Igitego Aubameyang yatsinze uyu munsi ni icya 05 yatsindiye i Wembley aho yabaye umukinnyi wa Arsenal umaze gutsindira ibitego byinshi kuri iki kibuga.

Liverpool yinjije penaliti 4 ibifashijwemo na Mohamed Salah, Fabinho, Takumi Minamino na Curtison ariko yahemukiwe na Rhian Brewster wahushije penaliti ya 3.
Arsenal yatwaye igikombe cya 16 cya Community Shield aho irushwa gusa na Manchester United ifite ibi bikombe 21.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa