skol
fortebet

Arsenal yegukanye igikombe cya FA Cup ku nshuro ya 14 [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Arsenal yongeye gushimangira ko ari umwami w’igikombe cya FA Cup gikuze kurusha ibindi mu Bwongereza,ubwo yatsindaga Chelsea ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu.

Sponsored Ad

Ibifashijwemo na kizigenza wayo Pierre-Emerick Aubameyang,Arsenal yegukanye igikombe cya 14 cya FA Cup mu mateka yayo itsinze Chelsea FC ibitego 2-1 mu mukino waberereye muri stade yari yambaye ubusa ya Wembley.

Arsenal yari ifite ikizamini cyo gutwara iki gikombe ngo nibura ibone itike yo gukina imikino ya UEFA Europa League,yakoze ibyo abakunzi bayo bari bakeneye yesura Chelsea yagize imvune nyinshi cyane.

Chelsea niyo yatangiye neza uyu mukino ihererekanya cyane ndetse irusha Arsenal hagati mu kibuga byaje gutuma ku munota wa 05 ibona igitego cyatsinzwe na Christian Pulisic ku mupira mwiza yahawe na Olivier Giroud mu rubuga rw’amahina.

Iki gitego cyahaye imbaraga ikipe ya Chelsea ikomeza kuyobora umukino byayifashije kubona amahirwe akomeye yo kubona igitego cya kabiri ariko ntibyayikundira kuko ishoti rikomeye Pulisic yateye ryagaruwe n’umunyezamu Martinez uhagaze neza cyane muri iki gihe.

Chelsea yarushaga bikomeye Arsenal kuko mu minota 15 ya mbere y’umukino yari iyoboye umukino mu guhererekanya kuko yari ifite 61 kuri 39 ya Arsenal.

Arsenal yatangiye kugaruka mu mukino gake gake guhera ku munota wa 16 ubwo yabonaga coup Franc nziza ku ikosa ryakorewe kuri Daniel Ceballos,wanateye umupira ugaca hejuru.

Arsenal yakomeje kugerageza kwishyura iza kubona amahirwe ku munota wa 26 ubwo yateraga umupira mu izamu ariko umusifuzi yemeza ko habaye kurarira mbere y’uko Pepe atsinda igitego.

Ku munota wa 27 Arsenal yahawe penaliti nyuma y’aho myugariro Ceasar Azpilicueta yategeragamu rubuga rw’amahina Pierre Emerick Aubameyang wari wamucitse.

Iyi penaliti yatewe neza n’uyu rutahizamu Aubameyang bituma amakipe yombi anganya igitego 1-1.

Arsenal yahise itangira kuyobora umukino yima umupira Chelsea byanatumye abakinnyi bayo batangira gukora amakosa

Abakinnyi barimo Matteo Kovacic,Cesar Azpilicueta na Mason Mount bahawe amakarita y’imihondo mu gice cya mbere kubera amakosa bakoreye ku bakinnyi ba Arsenal.

Chelsea yagize ibyago bikomeye kuko kapiteni wayo Cesar Azpilicueta yavunitse ku munota wa 35 asimburwa na Andreas Christensen.

Ku munota wa 44 Arsenal yabonye coup franc nziza ubwo Christensen wa Chelsea yategeraga Nicolas Pepe ku murongo hanyuma Lacazette ateye umupira ujya hanze.Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1.

Mu gice cya kabiri amakipe yatangiye yigana ariko Chelsea yari hejuru gato ya Arsenal mu guhererekanya umupira.

Ku munota wa 48,Chelsea yavunikishije kizigenza wayo Christian Pulisic wasimbuwe na Pedro Rodriguez.

Chelsea yageragezaga gutsinda igitego cya kabiri yarangaye gato ku munota wa 67 ubwo myugariro Hector Bellerin yazamukanaga umupira akawugeza imbere y’urubuga rw’amahina rwayo akawuha pepe waje guhereza neza Aubameyang acenga Zouma asigarana na Caballero amutsinda igitego cya kabiri.

Iki gitego cyashegeshe cyane Chelsea bituma abakinnyi bayo bashyuha mu mutwe byatumye Mateo Kovacic akora ikosa ryamuviriyemo guhabwa ikarita ya kabiri ryamuviriyemo ikarita itukura ubwo yakandagiraga Granit Xhaka.

Nyuma y’iyi karita ibintu byahise bizamba ku ruhande rwa Chelsea ndetse n’abakinnyi umutoza Frankl Lampard yashyizemo bamutengushye cyane.

Arsenal yagerageje gukina imara iminota kugeza ubwo iminota 90 yarangiye bongeraho indi 7 itagize icyo ibyarira Chelsea.Umukino warangiye Arsenal itsinze ibitego 2-1.

Iki gikombe Arsenal yatwaye cyabaye icya 14 cya FA Cup yegukanye ndetse yari igeze ku mukino wa nyuma wacyo ku nshuro ya 21.Nta kipe mu Bwongereza ifite amateka akomeye muri FA Cup nka Arsenal.

Iyi n’inshuro ya 3 Arsenal itsindiye Chelsea ku mukino wa nyuma wa FA cup kuko yabikoze mu mwaka wa 2002,2017 na 2020.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

Arsenal XI: Martinez; Holding, Luiz, Tierney; Bellerin, Ceballos, Xhaka, Maitland-Niles; Pepe, Lacazette, Aubameyang

Chelsea XI: Caballero; James, Azpilicueta, Zouma, Rudiger, Alonso; Jorginho, Kovacic; Mount, Giroud, Pulisic





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa