skol
fortebet

Arsenal yirukanye umutoza Unai Emery wayisubije ahabi yaherukaga mu mwaka wa 1992

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal bumaze gufata umwanzuro wari utegerejwe na benshi mu bakunzi bayo wo kwirukana umutoza Unai Emery wari umaze imikino 7 adatsinda mu marushanwa yose ndetse nta n’icyizere atanga cy’uko ikipe ishobora kuzuka igasubira mu bihe byiza.

Sponsored Ad

Mu kiganiro,Josh Kroenke, umuhungu wa nyiri ikipe ya Arsenal, Stan Kroenke,yagejeje ku banyamakuru ba Arsenal kuri uyu wa Gatanu taliki ya 29 Ugushyingo 2019, yagize ati :

“Turatangaza ko twamaze gufata umwanzuro wo gutandukana n’uwari umutoza wacu mukuru Unai Emery ndetse n’abatoza bakoranaga.Dushimiye by’umwihariko Unai Emery na bagenzi be batahwemye gukora cyane kugira ngo ikipe yongere guhatana ku rwego rwo hejuru twasabaga.Nta kindi kintu twakora uretse kwifurija Unai Emery ejohazaza heza no gutsinda.

Icyemezo cyo kwirukana Unai Emery cyafashwe bitewe n’umusaruro mubi yari afite watumye ikipe ya Arsenal isubira ahabi yahoze mu mwaka wa 1992 aho yamaze imikino 7 idatsinda.

Unai Emery yari amaze amezi 18 muri Arsenal aho atabashije kuyisubiza mu makipe 4 ya mbere akina UEFA Champions League gusa yayigejeje ku mukino wa nyuma wa Europa League ishize ubwo yatsindwaga na Chelsea FC ibitego 4-1.

Arsenal igiye gukomeza gutozwa n’umutoza wungirije Freddie Ljungberg by’agateganyo igihe cyose hagitegerejwe umutoza mukuru uri gushakishwa aho azaturuka hagati ya Nuno Espirito Santo wa Wolves,Max Allegri cyangwa Mikel Arteta.

Arsenal izakina na Norwich City muri Premier League irakomeza muri iyi weekend itozwa na Ljungberg.

Unai Emery wageze muri Arsenal avuye muri PSG mu mwaka ushize, muri Premier League yakinnye imikino 51, atsinda 25, anganya 13 atsindwa 13.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa